Print

Umugeni yisubiyeho ku munsi w’ubukwe bwe ata umugabo we mu rusengero arahunga

Yanditwe na: Martin Munezero 8 September 2020 Yasuwe: 6910

Muri iyo videwo, amashusho agaragaza umugeni yambaye ikanzu ye y’ubukwe, yiruka avuza induru ko atagishishikajwe no gushyingiranwa n’umukunzi we.

Abatangabuhamya bari bahibereye bagerageje kuvugisha uyu mugeni kugira ngo bamenye neza impamvu yahise ahindura ibitekerezo ku munsi w’ubukwe bwe agahitamo gusiga umukunzi we mu rusengero, ariko imbaraga zose bakoresheje kugirango avuge byagaragaye ko zabaye impfabusa.

Uyu mudamu yagaragaye yiruka mu muhanda wari wuzuye abagenzi yambaye ikanzu ye yubukwe, mu gihe abantu bageragezaga kumubuza kugira icyo yakora cyose yarangiza akaza kwicuza.Ibi bikaba byabereye mugihugu cya Zambia.