Print

Gasabo: Ikamyo yakoze impanuka abantu 2 bahita bahasiga ubuzima abandi barakomereka bikabije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 September 2020 Yasuwe: 2687

Iyi kamyo yamanutse muri aka gace ifite umuvuduko mwinshi igonga imodoka ebyiri ndetse n’abamotari babiri bivugwa ko bahise bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa sita zo kuri uyu wa Kabiri aho umwe mu baturage bari aho yabereye witwa Rwibutso Pierre yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Yavuze ko yamanutse yihuta ikagonga imodoka imwe y’ivatiri yarimo umugore wari utwite, we n’umugabo n’undi mugore bari kumwe barakomereka bikabije ndetse Imbangukiragutabara ubwo yahageraga, yahise ibihutana ku bitaro.

Usibye iyo modoka, yagonze n’indi yari iparitse irimo abantu babiri ariko bo bivugwa ko ntacyo babaye. Si abo gusa kuko yahise igonga na moto ebyiri, abamotari bose bagahita bitaba Imana.

Ati “Imodoka y’ikamyo yamanutse iva ku isoko ry’ahitwa ku isoko ryitwa kuri Duhahirane, imbere yayo hari ivatiri itukura, ikamyo iyikubita inyuma. Hari harimo abagore babiri n’umugabo, umugore umwe yari atwite ndetse yanakomeretse bikabije.”

Yakomeje agira ati “Hari indi modoka yari iri ku ruhande nayo yayigonze. Izindi moto ebyiri zari ziri imbere bazigonze, bangiritse cyane bitaba Imana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence yabwiye IGIHE ko yageze aho impanuka yabereye hari abakomeretse Polisi yamaze gutwara, ariko yemeza ko umubare w’abahise bahitanwa n’iyi mpanuka ari babiri.

Ati “Nahageze impanuka imaze akanya ibaye. Ntabwo nari namenye neza umubare w’abakomeretse. Abantu bakomeretse bo ntabwo mbazi ariko abahise bapfa ni babiri.”

Umushoferi wari utwaye iyi kamyo witwa Ndagije ari mu bakomeretse cyane, ndetse yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.