Print

Minisitiri wa Siporo yatangaje igihe ntarengwa ibibazo bya Rayon Sports bizaba byabonewe umuti urambye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 September 2020 Yasuwe: 2634

Minisitiri Munyangaju yatangarije RBA ko mu gihe kitarenze ukwezi ibi bibazo bivugwa muri Rayon Sports bizaba byakemutse kandi bizakemurwa mu buryo bwubahirije amategeko hatagendewe ku marangamutima.

Yagize ati "Twebwe twabanje gusesengura ku kibazo,dukora isesengura mu mizi,gukurikirana ikibazo nkuko bagitanze mu nzego zibishinzwe.Inzego zose ni iza leta zirakorana,ziruzuzanya.Twebwe mu ruhande rwacu twabanje gukora isesengura.Ntabwo twigeze dufata umwanya wo kumva impande zishyamiranye kuko icyo twashakaga kwari ukubanza gukora iryo sesengura,tukareba ko bubahirije amategeko mbere y’uko tubahuza.

Icyo nababwira nuko mwategereza imyanzuro izafatwa kuko izaba yavuye muri iryo sesengura gusa ntitwavuga ibikubiye muri iryo sesengura ahubwo twihaye igihe cyo kuba twabikemuye ariyo mpamvu nakwizeza abakunzi ba Rayon Sports ko mu gihe gito iki kibazo turaba twagikemuye.

Mu nzira ya vuba nuko bitarenze ukwezi ikibazo cya Rayon Sports tuzaba twagikemuye ndetse imyanzuro twamaze kuyigeza ku banyamuryango no ku bakunzi ba Rayon Sports."

Minisitiri Munyangaju Aurore yavuze ko mu nama bagiranye n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye babasabye kwiga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 bityo nihaboneka ibisubizo birambye imikino izasubukurwa.

Ku cyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro na RBA,perezida Kagame yavuze ko ibibazo bya Rayon Sports byaba byarabonewe umuti nyuma yo kubishyira mu maboko ya Minisitiri wa Siporo Madame Munyagaju Aurore Mimosa.

Yagize ati “Iby’imipira yo mu Rwanda ntabwo nayiherukaga ariko numvise ko habayemo ibintu by’amakimbirane… nizere ko byaba byarakemuwe, ndibuka mbivugana na Minisitiri wa Siporo Madame Mimosa numvaga inzira yabishyizemo isa nkaho igenda ibikemura ariko ntabwo mperuka amakuru ya vuba aha ngaha, naramwizeye nizera ko n’inzira imeze neza,ndizera ko byaba byarabonye igisubizo”.

Nyuma y’iri jambo rya Nyakubahwa Perezida Kagame,Minisitiri Mimosa nawe yemeje ko ibibazo biri muri Rayon Sports bigeye gukemurwa cyane ko bigeze ku rwego abakinnyi benshi bari kuyirega kubambura ndetse no gutanga sheki zitazigamiye.

Kuwa 03 Nzeri 2020,nibwo bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bandikiye umukuru w’igihugu batakamba ngo abafashe gukuraho icyemezo RGB yafashe cyo guhagarika inzego zose za Rayon sports bikabangamira icyifuzo cy’inteko rusange.

Iyi baruwa yari ifite umutwe ugira uti “Gutakamba,gusaba kuvanaho icyemezo RGB yafatiye umuryango wa Association Rayon Sports cyo guhagarika inzego zawo zose.”

Aba banyamuryango bandikiye Perezida Kagame,mu ibaruwa yanditswe na Me John Kabuye,bavuga ko iki cyemezo cya RGB cyahagaritse ubuzima bw’ikipe bwose.

Aba banyamuryango babwiye Perezida Kagame ko bababajwe nuko kuwa 27 Kanama 2020 bandikiye RGB basaba ko yakwisubiraho kuri iki cyemezo cyayo ikabemerera hagakorwa inteko rusange ariko ikabyanga.

Aba banyamuryango bavuze ko nyuma y’aho RGB yanze ko bakora inteko rusange,bifuje gutakambira Perezida wa Repubulika kugira ngo akureho iki cyemezo iyi nteko rusange iterane bakemure ikibazo kiri muri Rayon Sports. Bavuze ko iki cyemezo cya RGB kibangamiye inyungu z’Umuryango ndetse kandi cyambura Abanyamuryango uburenganzira bwabo bw’ibanze ku muryango wabo.

Aba banyamuryango bavuze ko Umuyobozi wa RGB atigeze abasubiza ibibazo byose bamubajije n’impamvu atabihaye agaciro ahubwo yabasubije ko gutegura inteko rusange bidashoboka kuri ubu kugeza igihe bazabimenyeshwa.

Aba banyamuryango babwiye Perezida Kagame ko Inteko rusange y’umuryango ariyo ifite ububasha bwo kuvugurura amategeko shingiro y’umuryango kugira ngo ahuzwe n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta,ko bitari mu nshingano za RGB.

Abanyamuryango ba Rayon Sports Association bavuze ko batazi imikoranire ya RGB n’umuvugizi w’umuryango akaba na perezida w’Ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate kuko ngo we yanasabye ko RGB imufasha gushyiraho amategeko.

Aba banyamuryango basabye Perezida Kagame ko yakuraho iki cyemezo cya RGB hanyuma bagategura inteko rusange yo kwigira hamwe ikibazo cy’umwuka mubi n’amakimbirane ari mu muryango kugira ngo bikemuke burundu.

Aba banyamuryango basabye Perezida Kagame ko yabemerera gukora inteko rusange bagashyiraho amategeko shingiro y’umuryango kugira ngo ahuzwe n’itegeko rigenga imiryango itari iya Leta no kuvugurura inzego z’umuryango kugira ngo zijyane n’amategeko.

Kuwa 7 Kanama 2020 nibwo RGB yandikiye Rayon Sports ibaruwa iyisaba guhagarika inzego zose z’Umuryango hagasigara komite nyobozi ya Munyakazi Sadate igategura amategeko shingiro ari nabyo Munyakazi Sadate yahise ashyira mu bikorwa.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] rwakemuye impaka zari zavutse mu ikipe zivuga k’umuyobozi uhagarariye ikipe mu mategeko aho rwemeje ko Munyakazi Sadate ariwe wemewe aho kuba Ngarambe Charles wabyiyitiriraga.