Print

Kigali:Urubyiruko rw’abanyeshuri ruri mu rugo kubera icyorezo cya Corona bishakiye ibyo baba bakora bashyigikiwe n’ababyeyi babo[VIDEO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 September 2020 Yasuwe: 1392

Uru rubyiruko rugizwe n’abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali,rwiyemeje gukora Filimi y’Uruhererekane bashyigikiwe n’ababyeyi babo babagejejeho igitekerezo cyabo maze bakagiha umugisha,ndetse iyi Filimi ikaba yaranditswe n’umusore nawe w’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri Yisumbuye mu ishami rya Software Development witwa KAMATALI Mabest.

Kamatali aganira n’ikinyamakuru UMURYANGO,yadusangije mu nshamake inkuru y’iyi Filimi y’Uruhererekane bise ’NDAKOMETSE,aho yavuze ko ari Filimi ishingiye ku nkuru eshatu,yagize ati "Ni Filimi ivuga kuri Story Eshatu,Mubuzima habaho kuza no kugenda aribyo bamwe bita kuvuka no gupfa. iyo umuntu apfuya asinga inzibutso harimo imbi ninziza muri izo nzibutso harimo n’urubyaro.Iyo ubaye imfubyi imbere yawe haba hari inzira ebyiri ubushobora guhitamo neza cyangwa nabi kuko ubuzima ari amahitamo iyo uhisemo nabi uba mubi wahitamo neza ukaba mwiza".

Kamatali wanditse iyi Filimi yakomeje agir’ati "Ese mahoro wisanze Ari imfubyi azahitamo iyihe nzira?.Ubanje akubita urume,ese ni ngombwa ko umukuru aho anyuze n’abandi banyura aho? ashobora kwerekeza aheza abaye ari imfura nzima cyangwa ahabi abaye ari gito,ese abasigaye mu muryango wa Rwema bazemera kuyoborwa na Nkubito?.

Kamatali kandi yavuze ko iyi Filimi ikubiyemo ubutumwa butandukanye bw’ibibera mu muryango nyarwanda ndetse n’ubutumwa ku rubyiruko rugenzi rwabo ahanini rugizwe n’abanyeshuli bo mu mashuri Yisumbuye.Bityo bakaba bamaze gushyira hanze agace kamwe ndetse ngo kuwa Gatanu nabwo bakazashyira hanze agace ka kabiri kuri Channel yabo ya Youtube bise ’KTV ONLINE’.

REBA HASI AGACE KA MBERE KA NDAKOMETSE FILIMI Y’URUHEREREKANE Y’URUBYIRUKO RW’ABANYESHULI: