Print

Miss Nishimwe Naomie amaze iminsi 2 mu karere ka nyaruguru [AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 10 September 2020 Yasuwe: 2090

Miss Nishimwe Naomie yari yaragowe no gushyira umushinga we mu ngiro kubera ko igihe cyo kuwutangira cyahuriranye neza n’ibihe byo kugera mu Rwanda kw’icyoreze cya Covid 19, bikurikirwa na gahunda ya Guma mu rugo ku bantu bose. gusa ubu yahamije ko amaze igihe mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Nyaruguru aho arimo kuganira n’urubyiruko ku kurwanya inda zitateguwe ndetse no kurwanya agahinda gakabije ari nawo mushinga we.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter Nishimwe Naomie yabitangaje muri aya magambo “Uyu ni umunsi wa kabiri mu karere ka Nyaruguru aho ndimo kuganira n’urubyiruko ndetse n’abakobwa batewe inda batarashaka, mu kurwanya inda ziterwa abangavu, ndetse n’agahinda gakabije muri Nyaruguru, mu mudugudu wa Nyamyumba,Akagari ka Murambi,Umurenge wa Mata, Nzahamara icyumweru.”

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ugiye kumara indi minsi itatu muri Nyaruguru mu minsi ishize yari aherutse kwerekana Umubyeyi we , nk’umwe w’ingenzi mu bareberera inyungu ze ubwo yasinyaga amasezerano yo kwamamariza Itel , uyu mwari yari aheruka gutangariza ibitangamakuru bya RadioTV10 ko agiye kwifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukora umushinga we.