Print

ShaddyBoo yahaye igitekerezo Sadate cy’uburyo yabona amafaranga yo gukemura ibibazo muri Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 10 September 2020 Yasuwe: 15173

Si ubwa mbere Rayon Sports ivugwhao kunanirwa kwishyura abakozi (abatoza) ndetse n’abakinnyi bayo, ndetse n’uyu mwaka hari abakinnyi benshi bagiye bayivamo kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza.

Umunyamideli akaba n’umudamu wamamaye cyane kuri Instagram, ShaddyBoo, yahisemo kwinjira muri iki kibazo agira inama iyi kipe ya Rayon Sports n’uburyo bakemura ibibazo by’amafaranga bafite.

Abinyujije kuri Twitter, ShaddyBoo yandikiye abafana ba Rayon Sports n’ubuyobozi bwayo agira ati :Igisubizo ku abafana ba Rayon na @SadateMunyakazi ,Mukore udupfukamunwa mushyireho na #sponsor muhe abafana batugure.
1*Abafana ntabwo bazongera kuvuga kuko iminwa izaba ipfutse .
2*Muzabona ayo guhemba abakinnyi , mu inyungu.
3* Muzandikeho #SHADDYBOO ku inkunga y’ibitekerezo.

Iki gitekerezo cya ShaddyBoo cyashimwe na bamwe mu bafana ba Rayon Sports, mu gihe abandi bakinenze bivuye inyuma.

Imfura ya Cyamunara
@Cyamumu

Ariko @RayonSports yagorwa mugeze aho umuntu nka @shaddyboo__92 udatekerez abagira inama

Ngayo👉 nguko.


😂😂ufite ubwenge bwinshi peee hafi ya ntabwo none x nibatavuga ikibazo kizakemuka gute ra
Uwo ni umubiri ukoshya
#umubiri ninkibumba


Comments

13 September 2020

Shadybo aradusuzuguye pe🤣🤣


teckenisiye fabrice 12 September 2020

Ibyo avuga nibyo byabafasha mwikigihe cyibibazo kbs thxx shaddy boo


Mudacumura Robert 12 September 2020

gewe ndumva aribyo kuko ari rayon yabona amafaranga kandi nashadiboo nawe akabona ibyo ashaka nimba arizina ashaka. Kuko ndumva arimaguhe kbs


Imanishimwe Yannick 11 September 2020

Ibyo shaddyboo avuga nibyo ndabyemera 100%


Simeon NZACAHINYERETSE 10 September 2020

Byubahirizwe kbsa wasanga Shaddy b yabirose