Print

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kimubangamiye cyane muri iki gihe nyuma yo gukora agahigo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2020 Yasuwe: 6046

Muri iki gihe amakipe menshi ku isi ategetswe gukina nta bafana kubera icyorezo cya Covid-19,Cristiano Ronaldo ari mu gahinda kubera iki cyemezo kimukoma mu nkokora kuko ngo biramufasha cyane kwitwara neza iyo stade yuzuye abafana.

Mu ijoro ryo kuwa Kabiri,nibwo Cristiano Ronaldo yujuje ibitego 101 muri Portugal nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 iki gihugu cyatsinze Sweden muri UEFA Nations League iri kuba ku nshuro ya 2.

Nyuma y’uyu mukino,Ronaldo yabwiye abanyamakuru ko gukinira muri stade zambaye ubusa bimeze nko kujya mu busitani butarimo indabyo.

Ati “Ntabwo nakwicuza ariko nkunda kumva abafana bari kumpamagara ndetse bari kunsifura iyo ndi mu kibuga kuko bituma ngira imbaraga kurushaho.

Ubuzima ariko nibwo bwa mbere,niba OMS ivuga ko nta bundi buryo nta kindi narenzaho.Ikintu cy’ingenzi n’ikiremwamuntu.”

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa Kabiri ku isi utsindiye igihugu cye ibitego birenga 100 ndetse ku mugabane w’I Burayi niwe wa mbere wabashije kubigeraho.

Portugal ikomeje kwerekana ko iri mu nzira nziza yo kwisubiza igikombe cya UEFA Nations League nkuko yabigenje umwaka ushize ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Ubuholandi igitego 1-0 cya Goncalo Guedes.

Muri ½ cy’irushanwa ry’umwaka ushize,Cristiano Ronaldo yatsindiye Portugal ibitego 3 wenyine ubwo batsindaga Ubusuwisi ibitego 3-1.

Cristiano Ronaldo yatsindiye Portugal igitego cya mbere ubwo yari afite imyaka 19 muri Euro 2004.

Ronaldo yakoze uduhigo twinshi muri Portugal kuko yakuye ku mwanya wa mbere Eusebio na Pauleta ku gutsindira ibitego byinshi Portugal ndetse abakuba kabiri.

Nubwo muri 2004 batsinzwe n’Ubugereki ku mukino wa nyuma wa Euro 2004,Cristiano Ronaldo yanze kuva muri Portugal nta gikombe ayihaye,ayifasha kwegukana Euro 2016 na UEFA Nations League muri 2019.

Ku giti cye,Ronaldo yatsinze ibitego bisaga 700 mu gihe amaze mu mupira w’amaguru no mu makipe yose yakiniye arimo Sporting CP, Manchester United, Real Madrid na Juventus. Ku giti cye amaze gutwara Ballon d’Or 5.