Print

Sankara yasabye urukiko ko yaburanira hamwe na shebuja Rusesabagina

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2020 Yasuwe: 1516

Bwana Rusesabagina ntabwo araregwa mu rukiko. Mu minsi ishize, Perezida Kagame yakomoje ku guhuza abo baregwa mu rubanza.

Mu rukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri i Nyanza, urubanza rwa ’Sankara’ rwokomeje kuburanishwa ku ikoranabuhanga rya videwo, uregwa n’abunganizi be bari i Kigali kuri gereza ya Mageragere.

Mu kwezi kwa karindwi, nibwo Bwana Nsabimana yavuze mu rukiko ko mu nyeshyamba za FLN yari abereye umuvugizi bahawe ubufasha na Perezida Edgar Lungu wa Zambia bivuye ku bucuti afitanye na Paul Rusesabagina.

Uruhande rwa Zambia rwahakanye ibyo yavuze, leta ya Zambia yohereje minisitiri w’ububanyi n’amahanga wakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira kuri icyo kibazo.

Mu rukiko uyu munsi havuzwe ibaruwa y’ubushinjacyaha isaba ko urubanza rwa ’Sankara’ ruhuzwa n’urwa Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bwa FLN, nyuma agafatirwa muri DR Congo akoherezwa mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko izi manza zombi ziri mu rukiko rumwe kandi ibyaha bitanu Bwana Nsengimana aregwa byose abihuriyeho na ’Sankara’, nubwo kuri ’Sankara’ hari ibirengaho.

Me Yussouf Ndutiye uvuga ko yarokotse igitero cya FLN cyagabwe ku muhanda uca mu ishyamba rya Nyungwe n’imodoka ye igatwikwa, ni we uhagarariye abaregera indishyi. Yavuze icyifuzo cyabo.

Bwana Ndutiye yavuze ko bashaka ko "dossier ya Paul Rusesabagina nayo ihuzwa n’iya Sankara mu nyungu z’ubutabera no mu nyungu z’abaregera indishyi".

Kagame yavuze ku guhuza izo manza

Ahawe umwanya, ’Sankara’ uburana yemera hafi ya byose mu byaha 17 aregwa, yasabye ko dosiye ya Bwana Rusesabagina "yihutishwa igahuzwa" n’iye na Nsengimana. Avuga ko byaba ari mu nyungu z’ubutabera.

Guhuza cyangwa kudahuza urubanza rwa ’Sankara’ na Nsengimana, umucamanza yavuze ko umwanzuro uzatangwa ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa 10.

Naho ku guhuza izo manza na dosiye ya Rusesabagina, umucamanza yavuze ko ibyo ntacyo yabivugaho kuko iyo dosiye imurega itaragezwa mu rukiko ayobora, kandi atazi niba ariho izazanwa.

Ati: "Ibyo mube mubyihoreye kuko twese turabyumva gutyo ntawe uzi aho byerekera."

Mu kiganiro cyaciye kuri televiziyo y’u Rwanda ku cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ku rubanza rwa ’Sankara’ na Bwana Rusesabagina avuga ko bakoranaga, n’abandi bashwe bakajyanwa mu Rwanda.

Bwana Kagame yagize ati: "... bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo yakoranye n’undi, cyangwa ibyo yakoresheje undi, ngira ngo muzi case y’uwitwa ’Sankara’, hari n’abandi..."

BBC