Print

Yanduye Coronavirus nyuma yo kuvuga ko ari igihano Imana yageneye ababana bahuje ibitsina

Yanditwe na: Martin Munezero 10 September 2020 Yasuwe: 1076

Patriarch Filaret w’imyaka 91 y;amavuko yamaze gushyirwa mu bitaro, aho itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’idini rya Orthodox aho muri Ukraine rivuga ko ‘amerewe neza kandi ari kwitabwaho n’abaganga’.

Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’idini rya Orthodox rigira riti:Uyu munsi, ubuzima bwa Partiarch Filaret buhagaze neza, kandi akomeje guhabwa ubuvuzi. Turabasaba gukomeza kumusengera, kugira ngo Imana nyir’impuhwe ikomeze kumukiza indwara ye.

Patriarch Filaret yavuzwe cyane muri Werurwe uyu mwaka, ubwo yavugira kuri televiziyo y’aho muri Ukraine ko icyorezo cya Coronavirus ari igihano Imana yahaye abantu babana bahuje ibitsina, avuga ko ari umuco mubi Imana yanga urunuka, ari yo mpamvu yahannye Isi.

Aya magambo yakuruye impaka ndende, abenshi bavuga ko amagambo nk’aya akwirakwiza urwango kandi ashobora no gutuma ababana bahuje ibitsina bibasirwa muri rusange.

Ishyirahamwe ry’ababana bahuje ibitsina na ryo ryaje kujyana ikirego mu nkiko, bavuga ko aya magambo yavuzwe n’umuntu ukomeye ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mibanire rusange.

Ubuyobozi bw’idini ry’uyu mugabo ariko ryavuze ko “afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye uko abishaka, bipfa kuba biri mu murongo muzima”.

Idini ry’aba-Orthodox ni rimwe mu yakomeye hariya muri Ukraine, aho bivugwa ko 25% by’abaturage miliyoni 27.8 barisengeramo.

Umubano w’abantu babiri bahuje igitsina ntabwo ubujijwe muri Ukraine, ariko kubana nk’abashakanye byemewe n’amategeko byo bikaba bitaratorwa mu itegeko ry’aho muri Ukraine.

Kugeza ku wa 9 Nzeri, abarenga ibihumbi 143 bari bamaze kwandura Covid-29 muri Ukraine, abarenga 3.000 bamaze kwitaba Imana.