Print

Indege ya WestJet yahagaritse urugendo kubera umwana muto wanze kwambara agapfukamunwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 September 2020 Yasuwe: 1494

Abayoboye iyi ndege bo bavuga ko ikibazo atari uko uyu mwana afite imyaka iri munsi yiteganyijwe kugira ngo yambare agapfukamunwa, ahubwo ko umwana wa Bwana Choudhry afite imyaka itatu.

Iyi ndege yarimo iva mu mujyi Calgary ijya Toronto yahagaritse urugendo, abagenzi bose bategekwa gusohoka.

Bwana Choudhry yabwiye BBC ati: "Njye sinigeze mbona ibintu nk’ibi, kandi ntibyari byakambayeho".

Bwana Choudhry yabwiye BBC ko uyu mwana we w’umukobwa afite imyaka itatu, yarimo arya umugati mbere y’uko indege ihaguruka, nuko abona abakozi bo mu ndege bamwegereye bamutegeka ko abo bana be bombi bambara udupfukamunwa.

Avuga ko we n’umugore we bo bari batwambaye.

Avuga ko yasavbe ko uyu mwana we mukuru yabanza akarangiza ibyo yarimo kurya, ariko bakaba bamubwiye ko bagendera ku mategeko, kandi ko badashobora gufunga imiryango y’iyo ndege mu gihe batambaye udupfukamunwa.

Bwana Choudhry avuga ko yahise yemera akambika umwe muri abo bana be muri ako kanya.

Ati: "Mu busanzwe abana bose ubanza kubahendahenda kugira ngo ubake na telefone".

Avuga ko uwo mwana w’imyaka itatu yahise yambara agapfukamunwa, ariko abanje kumwinginga.

Ati: "Ariko undi muto byagoranye n’ukuri, anagira n’ubwoba".

Bwana Choudhry avuga ko aka kana ke k’agakobwa karize cyane.

Avuga ko abakozi ba WestJet nta mbabazi bagira, bakaba bamubwiye ko umuryango we utegekwa gusohoka mu gihe uwo mwana yakwanga kwambara agapfukamunwa.

Avuga ko yabwiwe y’uko bashobora guhagarikwa, bakajyanwa mu rukiko kandi bagafungwa mu gihe bakwanga gusohoka.

Avuga ko we n’umugore we bahise bava ku izima, maze bahitamo gusohoka.

Nyuma nibwo yamenye ko amategeko agenga gutwara abantu muri Canada ategeka ko abana bafite imyaka irenga ibiri ari bo bategekwa kwambara agapfukamunwa, rero ko uwo mwana wabo w’amezi 19 adategetswe kukambara.

Urugendo rw’indege ya Canada, WestJet rwahagaritswe kubera ko umwana wari muri iyo ndege atari yambaye agapfukamunwa.

WestJet ivuga iki?

WestJet ivuga ko uwo mwana w’imyaka itatu atari yambaye agapfukamunwa.

Mu itangazo yasohoye, igira iti: "Kubera ababyeyi banze kwambika agapfukamunwa umwana wabo mukuru urengeje imyaka ibiri, byabaye ngombwa ko abakozi bacu basobanurira abakuze amategeko dutegetswe gukurikiza.

Abakozi bacu bahise bahamagara abategetsi nyuma y’aho aba bantu bangiye gukurikiza amategeko ya mbere ya Canada ajyanye no gutwara abantu, bahita bafata umwanzuro wo guhagarika uru rugendo rw’iyi ndege".

Avuga ko hari bamwe mu bagenzi bari barakariye umuryango we, ariko ko abandi benshi bifatanyije nawo. Benshi bashyigikiye uyu muryango, mu gihe akana kabo gato ko kakomeje kurira, nk’uko abivuga.

Avuga ko muri uwo mwanya ariho abakozi bo mu ndege bahise batumaho igipolisi. Bahise bava mu ndege, hanyuma urwo rugendo ruhita ruhagarikwa rwimurirwa ku munsi ukurikira.

WestJet iti: "Kubera umwuka mubi ahise uza mu ndege, abakozi bacu bumvise ko badashobora gukomeza urugendo, ari nacyo cyatumye ruhagarikwa".

Mu mashusho, umupolisi yagaragaye avuga ko nubwo ikibazo cy’agapfukamunwa kuri uwo mwana ukuze cyari "cyakemutse", "imyifatire y’abandi bagenzi yatumye abakozi bumva ko badatekanye".

Muri iyo videwo, bamwe mu bagenzi bumvikanye batuka umupolisi n’abakozi bo mu ndege.

Hagati aho,uwo mupolisi yavuze ko igihe yinjiraga yasanze uwo mwana mukuru yambaye agapfukamunwa.

Ni nabyo biboneka muri videwo yafashwe na Bwana Choudhry kuri telefone, yerekana uwo mukobwa wabo mukuru yambaye agapfukamunwa igihe abapolisi bageraga muri iyo ndege.

Marian Nur, umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege, yafashe amajwi makeya y’uko ibintu byagenze muri uko guterana amagambo, akavuga ko yari afite ubwoba ko uwo muryango wifatiwe ku gahanga bawuhora ivanguramoko hamwe n’idini ryabo - umugore wa Bwana Choudhry yari yambaye cya gitambara cy’aba isilamu (hijab).

Uyu mugore yabwiye BBC ati: "Njyewe byambabaje cyane, aba babyeyi ntibigeze bagorana, kandi ntibigeze bahangana n’aba bakozi bo mu ndege, ahubwo bo bagumye bibaza igituma ari bo bonyine bibasiwe".

Bwana Choudhry avuga ko we n’umuryango we bakiri mu mujyi wa Calgary kugeza ubu, kandi ko batarahabwa indi ndege ishobora kubatwara i Toronto.

Avuga ko yizeye ko ibi atari undi muntu bizasubira kumbaho.

BBC