Print

Amasaha yo kugera mu rugo yavuye Saa Moya z’ijoro ashyirwa saa tatu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 3078

Hari hashize ibyumweru bibiri hashyizweho amabwiriza y’uko ingendo zibujijwe nyuma ya saa moya z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, ubu mu ngamba nshya hakozwe impinduka, iyo saha yakuweho isubizwa saa tatu z’ijoro.

Nta zindi mpinduka zikomeye zakozwe mu ngamba nshya ugereranyije n’imyanzuro yari yatangiye gukurikizwa mu byumweru bibiri bishize, ndetse itangazo ry’ibyemezo y’Abaminisitiri risobanura neza ko “ingamba zisanzweho zizakomeza gukurikizwa” usibye izahinduwe.

Indi myanzuro yafashwe:

Ingendo zo kujya no kuva mu Karere ka Rusizi mu modoka bwite (Private transport) ziremewe ariko hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima;

Amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe, bizakomeza hubahirizwa amabwiriza y’inzego z’ubuzima arimo kwipimisha COVID-19 (abayitabiriye bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi).

Umubare wabo ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.

Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) habanje gusuzumwa uko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirizwa.

Abantu bose bitabiriye ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki z’Igihugu bagomba kwipimisha COVID-19 kandi bakiyishyurira ikiguzi cy’iyo serivisi.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Abanyarwanda barongera kwibutswa ko ari ngombwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 harimo: kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo,gusiga intera hagati y’umuntu n’undi no gukaraba intoki.Abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi.Ubigize agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.