Print

Ku cyambu cya Beirut hongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro idasanzwe

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 814

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibibatsi n’umwotsi mwinshi bizamuka mu nyubako y’ahafashwe n’inkongi.

CNN yatangaje ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane, ubutabazi bukaba buri gutangwa ngo barebe ko bazimya iyonkongi y’umuriro.

Iri kongoka ribaye nyuma y’ukwezi habaye irindi turika rikomeye kuri icyo cyambu, ryatewe na toni 2,750 z’ibinyabutabire bya Nitrate d’Ammonium byaturitse bigahitana ubuzima bw’abasaga 170, abasaga ibihumbi bitandatu bagakomereka.

Ibyo binyabutabire bya Nitrate d’Ammonium bivugwa ko byakoreshwaga mu gukora ifumbire no guturitsa intambi, byari bimaze imyaka itandatu bibitse aho mu buryo budakurikije amategeko mu bubiko buri kuri icyo cyambu.