Print

Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki muri Amerika yashyize hanze Mixtape ivuga ku buzima rusange bwa muntu ku Isi

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 485

Shema Shikiro Richard ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Rich One akomora ku izina Richard,mbere yuko ajya gutura muri Amerika yabaga i Gikondo,akaba yaratangiye umuziki we mu mwaka wa 2015,kuri ubu akaba yashyize hanze mixtape ye ya kabiri yise UBUFINDO Mu Murwa igizwe n’indirimbo esheshatu.

Indirimbo enye zigize iyi Mixtape eshashatu zigize iyi Mixtape yise UBUFINDO MU MURWA.zikaba zivuga muri rusange ku buzima bwa buri munsi bwa muntu nkuko yabitangarije ikinyamakuru UMURYANGO.

Kuri iyi Mixtape asobanura indirimbo ku yindi mu ziyigize,yavuze kohariho nk’iyitwa KU NDEGE,aho yavuze ko ari nk’umukobwa yashakaga kuvuga mu mvugo z’urubyiruko rw’ubu,amuvugaho ibintu byinshi bigiye bitandukanye bibugarije,iri zina ku NDEGE kandi avuga ko arisobanuramo ibintu byinshi birimo no kuba harateye ubushomeri ku ndege.

Iyitwa UBUFINDO yo,ngo bavugamo uburyo ubuzima yabayemo bwari nk’ubufindo,kubera ko ngo aho yavukiye atari naho yakuriye ndetse ko aho ari ubu atari naho azaguma.Hakaza nindi yitwa MU MURWA,aho yibanze cyane ku bibera mu murwa,cyane cyane wa Kigali,birimo kuba ngo yarabaye iy’abakire ndetse akanagenda agaruka no ku buzima bwa Kigali.

Indi ndirimbo nayo iri mu zigize iyi Mixtape,ni iyitwa GUARANTEES,ivuga ku bintu bimwe na bimwe biba bidafite ireme.Uyu muhanzi RICH ONE ubu akaba ari gukorana bya hafi na Studio ya THE BEAM BEAT RECORDS,y’umusore wagiye nawe ugaragaza ubuhanga buhanitse mu gukora indirimbo z’abahanzi nyarwanda batandukanye zirimo ,AKUKA na ZANA uzwi ku izina rya LASER BEAT.

Iyi Mixtape ya RICH ONE igizwe n’indirimbo 6,zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye


Producer Hirwa Patrick uzwi ku izina rya Laser Beat