Print

Amerika:Amashusho y’umupolisi w’umuzungu watabawe ubwo yakubitwaga n’umwirabura yashakaga gufata yaciye ibintu

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 4657

Iyi video yashyizwe kuri twitter y’ukoresha @GrantB911, uri mu bashinze konti ya twitter yamamaye ya @Breking911 ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ushize.

Ikinyamakuru Newsweek dukesha iyi nkuru kivuga ko hataramenyekana aho byabereye n’igihe amashusho yafatiwe, ariko byatangiye umupolisi agerageza guta muri yombi umugabo w’umwirabura mu muhanda.

Humvikanamo ijwi ry’uyu mugabo wendaga gufatwa agira ati: “Mugabo, ntaho mpuriye n’uyu mwanda!”

Ubwo yavugaga ibi, umupolisi yageragezaga kumujyana ku modoka ariko na none hatazwi icyo uyu mwirabura yaziraga.

Umupolisi agaragara agerageza kwambika amapingu umwirabura ku ngufu ariko akagerageza kumucika.

Nyuma yo kugundagurana ho gato, uyu mwirabura yabashije kurambika umupolisi hasi atangira kumutera ibipfunsi mu isura.

Iyi video ye yashyizeho caption igira iti: “Ibi byafashe intera itunguranye.”

Ubwo, abandi bagabo babiri babirebaga nabo basa nk’abirabura, bagaragara bakura uwo mugabo hejuru y’uwo mupolisi, hagahita haza abandi bantu benshi bakagerageza kumufata.

Ubwo abari batabaye nabo umwe muri bo agaragara ashyira hasi uwo mugabo wari umereye nabi umupolisi, mu gihe abandi bamuteraga imigeri n’ibipfunsi.

Uwo mupolisi nawe ahita aza akamwambika amapingu ariko bamumufashije.