Print

Hope watawe n’ababyeyi be bamwita umurozi,Imyaka 4 irashize asubijwe ubuzima n’umugiraneza w’umukerarugendo wamutoraguye mu myanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 September 2020 Yasuwe: 16132

Anja Ringgren, umukerarugendo wari wibereye mubutembere yaje kurya isi muri Nigeria, ubwo yari munzira yaje kubona umwana muto cyane, ashungerewe n’abahisi n’abagenzi, atoragura ibyo kurya aho bamena imyanda, uyu mugore yahise azana icupa ry’amazi yari afite mumodoka, niko gutangira kuramira uyu mwana kuko byagaragarako ubuzima bwe buri mukaga.

Uyu mwana wiswe Hope n’uyu muzungu, bivugwako yari yatawe n’ababyeyi be bavugako, uyu mwana ari umurozi, kuko ngo kuva bamubyara yabateye umwaku, bahitamo kumujugunya.

Kuri ubu, Anja Ringgren, arishimirako imyaka 4 ishize, Hope asubiranye ubuzima, mubutumwa uyu mugore yahaye abamukurikira yahamijeko, ubu Hope ari umwana ushimishije cyane kandi w’umunyabwenge, ngo biramushimisha iyo abona akina agapira kandi mu ishuri aratsinda neza cyane.

Uyu mugore w’umunya Denimarike watoraguye Hope, avugako ubuhanga bw’uyu mwana witwaga umurozi bukomeje kumutangaza cyane, kuko ubu ngo niwe uyoboye abandi bana mu mukino wo gusiganwa kumaguru aho yiga, ngo byaramutunguye ubwo yatorwaga nk’umwana uhagarariye abandi mu ikipe y’umupira w’amaguru aho yiga bityo ngo ibi bimuha icyizere ko uyu mwana azaba umuntu udasanzwe.

Anja Ringgren yasangije inkuru, n’amashusho agezweho ya Hope, yambaye imyambaro y’abakinnyi bajyana mukibuga,ahagarariye ikipe ye mu marushanwa y’imikino ihuza ishuri. Amashusho meza rwose yasusurukije imitima yabantu benshi bakurikiranye inkuru kuva igihe Uyu mwana yatabarwaga muri 2016.

Anja yanditse ati: “Kuva bamwita umurozi, gutereranwa, kwangwa no gupfobywa kugeza guhagararira ishuri rye mu kwiruka metero 100 💪🏿🏃🏿‍♂️😍 Uyu munsi, Hope yitabira iserukiramuco ry’imikino ry’ishuri rye kandi birumvikana ko we azahagararira ikipe ye mumasiganwa ya metero 100🏅🏆 Reba afite swag 😂😎










Comments

Abdul 13 September 2020

Uyu mugore Imana izamuhe imigisha myinshi itabuzeho ikintu na kimwe. Urabona umwana mwiza gutya bari bajugunye di? Ndumva nkunze uyu muzungu kbx


Neptunne David 12 September 2020

Why can’t we love each other
Congratulations Hope ,
Thank you so much ❤️ Ringgren!!!!!


Marcel 11 September 2020

This story touches my heart, i really appreciate the golden soul of this helping lady may God bless her throughout her life. worth of the world people