Print

Mikel Arteta yazamuwe mu ntera kubera kwitwara neza mu mezi 9 gusa amaze muri Arsenal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 2800

Nyuma yo kugenda kwa Arsene Wenger,ikipe ya Arsenal yahagaritse umwanya wa Manager ahubwo Unai Emery imugira umutoza mukuru cyo kimwe na Arteta akikiza.

Mu ijoro ryakeye nibwo Arsenal yatangaje ko uyu mwanya wari ufitwe na Wenger wahawe na Arteta kugira ngo akomeze guteza imbere ikipe nkuko yabigenje mu mezi make ayimazemo.

Mu ukuboza umwaka ushize nibwo Arteta yagizwe umutoza mukuru wa Arsenal ariko ntabwo bimutwaye igihe kinini ngo akore ku mutima abamuhaye akazi kuko umuyobozi mukuru muri Arsenal, Vinai Venkatesham,yavuze ko yitwaye neza mu bihe bibi cyane kurusha ibindi iyi kipe yanyuzemo mu myaka 134 imaze ishinzwe.

Yagize ati “Ntiyabaye umutoza mukuru gusa ubwo yageraga mu ikipe.Yakoze ibirenze ibyo.Kumuzamura mu ntera n’ukumushimira ku byo amaze gukora kuva yagera mu ikipe ndetse n’ubushobozi Mikel afite.

Mu mezi 9 gusa Mikel amaze mu ikipe ya Arsenal nta na handi hantu yatoje,yayihesheje igikombe cya FA Cup atsinze ibigugu byose mu Bwongereza hanyuma anatwara Community Shield.

Vinai Venkatesham yakomeje ati “Twabonye ubushobozi bwe tubona burenze kuba umutoza mukuru gusa ahubwo akwiriye kuba manager.

Ubu Mikel na Edu bombi bagiye gufatanya inshingano zo mu ikipe ya mbere zirimo gushaka abakinnyi,gupima abakinnyi,umusaruro mwiza,kugura abakinnyi.Byose bazabikorera hamwe.”

Muri ibi bihe bya Covid-19,Arteta yafashije Arsenal kumvisha abakinnyi kugabanya umushahara,kuzana abakinnyi muri Arsenal anumvikana na Pierre-Emerick Aubameyang.