Print

Eden Hazard yongeye gukora ikosa ryababaje ikipe ya Real Madrid

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 6877

Hazard utari mu bihe byiza kugira ngo akinire ikipe y’Ububiligi muri UEFA Nations League yagarutse mu ikipe ya Real Madrid yarongeye ibiro cyane mu biruhuko akubutsemo.

Uyu mukinnyi waguzwe akayabo ka miliyoni 150 z’amapawundi ava mu ikipe ya Chelsea,yitwaye nabi cyane mu mwaka w’imikino ushize, ahanini bitewe n’imvune zihoraho yagiye agira.

Ikipe ya Real Madrid ngo ifite ikibazo cy’uko ibiro by’uyu mukinnyi byatumye asubira ku rwego rwo hasi mbere y’uko La Liga itangira.

Umutoza w’Ububiligi Roberto Martinez yanze gukinisha Eden Hazard n’umunota n’umwe mu mikino 2 yakinnye irimo uwa Denmark na Iceland,kubera umubyibuho we no kuba atari ku rwego rwo hejuru.

Ikinyamakuru Diario Sport cyavuze ko Real Madrid yifuzaga ko uyu mukinnyi atajya mu ikipe y’igihugu ahubwo agakora cyane kugira ngo agaruke mu bihe byiza.

Benshi bakomeje kwibaza ku bwitange bwa Hazard muri Real Madrid kuko nyuma yo kugira umwaka mubi,atigeze yitegura kare uyu mwaka w’imikino mushya kuko yagarutse nkuko ubushize yari ameze.

Mu myiteguro ya 2019,Hazard yasanze Real Madrid mu mujyi wa Montreal yariyongereyeho ibiro 7 birakaza cyane Zidane.

Uyu mukinnyi ngo kugeza ubu ntabwo ahagaze neza ku buryo yazakina umukino wa mbere wa La Liga uzaba ku cyumweru gitaha bahura na Real Sociedad kuko ngo akeneye ibindi byumweru 2 cyangwa 3 kugira ngo yitware neza.

Ibi bivuze ko Vinicius Jr ariwe uzahabwa umwanya mbere ya Hazard kandi yaraguzwe akayabo k’amapawundi mu mwaka ushize.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Hazard ashobora gutandukana na Real Madrid vuba,natabasha kugaruka mu bihe byiza yarimo mu ikipe ya Chelsea.

Mu mwaka w’imikino ushize,Hazard yakinnye imikino 22 gusa mu marushanwa yose aho yatsinze igitego kimwe atanga imipira ivamo ibitego 7.Yabuze mu mikino 24 yose kubera imvune.