Print

Uwunganira Rusesabagina yasabye ko yaburana ari hanze kubera impamvu zinyuranye zirimo n’ibihembo mpuzamahanga yahawe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 1861

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru,Me Rugaza David yavuze ko Rusesabagina afite ibibazo by’uburwayi ndetse ko yahawe ibihembo mpuzamahanga bityo bikwiriye kuba igihamya cy’ubunyangamugayo bwe.

Me Rugaza David yavuze ko ubusabe bw’uko Rusesabagina yarekurwa agakurikiranwa ari hanze bwatanzwe akiri mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, gusa ntibwahabwa agaciro kugeza agejejwe mu Bushinjacyaha ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Yagize ati “Impamvu ya mbere ni uko afite uburwayi kandi amaranye igihe kirekire, bimusaba ko agomba gukomeza gukurikiranwa n’abaganga. Impamvu ya kabiri, kubera ko asanzwe n’ubundi ari umuntu mwiza, umuntu wahawe ibihembo mpuzamahanga, bigaragaza ubunyangamugayo afite.

Tubona ko adashobora kubangamira iperereza, cyane ko nta n’igishobora kubuza ko umuntu yakurikiranwa adafunze kuko n’amategeko yacu arabiteganya ko yagira n’ibyo ategekwa kubahiriza.

Tubona ko adashobora kubangamira iperereza, cyane ko nta n’igishobora kubuza ko umuntu yakurikiranwa adafunze kuko n’amategeko yacu arabiteganya ko yagira n’ibyo ategekwa kubahiriza.”

Kuri uyu wa Gatanu mu gitondo nibwo Rusesabagina yitabye Ubushinjacyaha bukuru ku nshuro ya mbere, cyane ko kuwa Gatatu atigeze abazwa ku bw’impamvu z’uko yari afitanye gahunda n’abaganga, umunsi wakurikiyeho nabwo abamwunganira bakamusabira ko yaruhuka akazongera kwitaba kuri uyu wa Gatanu.

Kuwa Mbere tariki ya 31 Kanama 2020,nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rweretse itangazamakuru Paul Rusesabagina washinze umuryango wa MRCD (Rwandan Movement for Democratic Change),ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nyuma yo gufatirwa mu Rwanda.

Rusesabagina Paul yari umwe mu bayobozi b’impuzamiryango MRCD, ishamikiyeho umutwe witwaje intwaro wa FLN wakunze kugaba ibitero mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe bihungabanya umutekano w’ u Rwanda ndetse bihitana abaturarwanda.

RIB yavuze ko Rusesabagina akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amagepfo muri Kamena 2018.

Umuryango wa MRCD ufite umutwe wa FLN wagiye ugaba ibitero bitandukanye mu Rwanda,wica abantu benshi ndetse unasahura byinshi.

Ku wa 19 Kamena 2018, ahagana saa tanu z’ijoro, umutwe w’abarwanyi ba FLN uyobowe na Major Rusangantwari Felix, wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi.

Abapfuye barimo uwari Perezida w’Inama Njyanama ya Nyabimata n’Umuyobozi w’ishuri ushinzwe amasomo. Mu bakomeretse harimo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata. Icyo gihe kandi ngo batwitse imodoka na moto ebyiri.

FLN kandi ngo yasahuye amaduka arimo amafaranga n’ibicuruzwa nk’isukari, inzoga, telefoni zigendanwa, bajya no mu ngo z’abaturage basahura amatungo magufi.

Nyuma yo gusahura ngo bafashe bugwate abaturage batandatu. Ku wa 1 Nyakanga 2018 nabwo abagize FLN basubiye muri Nyabimata basenya imiryango y’abaturage, barabakubita banasahura imyaka irimo ibishyimbo n’ibirayi, amafaranga n’imyenda.

Nabwo ngo bafashe abaturage babagira ingwate, babikoreza ibyo babasahuye berekeza mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda barasa amasasu hejuru.

Ku wa 13 Nyakanga 2018 kandi abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kivu, bavuye mu ishyamba rya Nyungwe bitwaje imbunda.

Muri icyo gitero bafashe irondo ry’abagabo bane bababohera imugongo, babategeka kwerekana aho ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biri hamwe n’inzu zirimo imyaka.

Abaturage barahaberetse, abagize FLN basahura imyaka, bafata bugwate abaturage barayibikoreza, barabatwara bageze aho bagombaga kwinjirira mu ishyamba, bayambura abaturage barayigabana basubira mu ishyamba.

Ku wa 15 Ukuboza 2018 kandi,FLN yagabye ibitero mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, mu bilometero 3.5 uvuye ku ishyamba rya Nyungwe, ngo bahagaritse banatwika imodoka eshanu zirimo Coaster eshatu, bicamo abantu batandatu.

Icyo gihe ngo banakomerekeje abantu benshi batandukanye. Izo nyeshyamba kandi ngo zasahuye ibirimo imyambaro n’amaherena by’abari bamaze kwicwa no gukomeretswa, za mudasobwa, amatelefoni n’amafaranga. Nabwo ngo Nsabimana yumvikanye yigamba icyo gitero, anavuga ko bafashe ishyamba rya Nyungwe.

Rusesabagina yavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ariko nyuma yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.