Print

FERWAFA yahinduye gahunda y’imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 September 2020 Yasuwe: 3961

Iyi baruwa yandikiwe abayobozi b’amakipe mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu abagabo n’abagore, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2020, ivuga ko habayeho impinduka kuri gahunda bari bahawe mbere.

FERWAFA yavuze ko itangira ry’umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru mu Rwanda ryahindutse ndetse gahunda nshya bazayimenyeshwa mu gihe cya vuba.

Iyi baruwa ivuga ko iyi gahunda idakuraho igura n’igurisha ry’abakinnyi mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo nk’uko babibemenyeshejwe.

Uko gahunda yatangajwe kuwa 06 Kanama 2020 yari iteye:

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari ryatangaje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru 2020-2021 mu bagabo yagombaga gutangira tariki 30 Ukwakira 2020, igasozwa tariki 20 Gicurasi 2021 .

Ibi byari bikubiye mu myanzuro y’inama ya Komite nyobozi ya FERWAFA yateranye tariki 31 Nyakanga 2020, yemeza ingengabihe y’amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe.

Hemejwe ko amakipe yo mu cyicyiro cya kabiri agomba gukina imikino ya kamalampaka (Play offs) agomba guhatana guhera tariki 2 kugeza kuri 17 Ukwakira 2020 muri Kigali.

Umwaka w’imikino wa 2020/2021 mu cyiciro cya kabiri yo yari kuzakinwa guhera tariki 31 Ukwakira 2020, igasozwa tariki 29 Gicurasi 2021.

Irushanwa ry’igikombe cy’intwari cya 202 ryo ryari riteganyijwe gutangira tariki 19 Mutarama 2021 , rikazasozwa tariki 1 Gashyantare 2021. Igikombe cy’Amahoro cya 2021 kizatangira muri week end ya tariki 4- 5 Gashyantare 2021, gisozwe tariki 5 Kamena 2021.

Imikino y’umupira w’abagore mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri yasubitswe, yo yari iteganyijwe gukinwa hagati ya tariki 3 Ukwakira 2020 kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2020.

’Season’ ya 2021 y’icyiciro cya mbere mu bagore yari kuzatangora izatangira tariki 19 Gashyantare 2021 isozwe tariki 31 Nyakanga 2021. Mu gihe icyiciro cya kabiri mu bagore kizatangira tariki 20 Gashyantare 2021 gisozwe tariki 24 Nyakanga 2021.

Kwandikisha abakinnyi ku makipe yo mu cyiciro cya mbere byari biteganyijwe gutangira tariki 16 Kanama 2020 bigasozwa tariki 24 Ukwakira 2020. Abo mu cyiciro cya kabiri byari kuzatangira tariki 18 Mutarama 2021 bigasozwa tariki 5 Gashyantare 2021.