Print

Umukobwa wo muri Iceland yavuze ku bihe byiza aherutse kugirana na Phil Foden bikamuviramo kwirukanwa mu ikipe y’igihugu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2020 Yasuwe: 4815

Uyu Lara yari kumwe na mubyara we Nadia Sif Lindal Gunnarsdottir w’imyaka 20 nawe wararanye na rutahizamu Mason Greenwood nawe wari wahamagawe mu ikipe y’Ubwongereza.

Lara Clausen yabwiye ikinyamakuru MailOnline ko yaryamanye na Foden nyuma y’amasaha make amaze gukina umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ubwo yatsindaga Iceland igitego 1-0.

Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko atari azi ko Phil Foden afite umukunzi n’umwana gusa yemeza ko bagiranye ibihe bidasanzwe mu masaha make bamaranye.

Aba bakobwa bombi bafitanye isano,binjijwe mu ibanga n’abakozi ba Hoteli yari icumbitsemo abakinnyi b’Ubwongereza,bakodesha ibyumba kugira ngo babone uko basambana n’aba bakinnyi mu gitondo cyo ku cyumweru cyashize.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi basanze aba bakobwa mu byumba barimo batandukana saa cyenda z’ijoro,ku bw’ibyago byabo baza gufatwa amashusho yahawe umutoza w’ikipe y’igihugu ahita abirukana mu mwiherero.

Aba bakinnyi kandi baciwe amapawundi 1,360 na Police ya Iceland kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Lara yavuze ko yakanguwe igitaraganya mu buriri bwe n’ushinzwe umutekano w’ikipe y’igihugu avuga ati “Abahungu bari hehe?,nyamara ngo aba basore bari bamaze kugenda.

Uyu Lara avuga uko bakoranye imibonano mpuzabitsina yagize ati “Nagiye kuri Hoteli nsanga haratuje cyane.Yari Hoteli nziza narayikunze cyane.Nafashe icyumba nshyishyura amapawundi 55.Phil yari yambwiye ko araza kunsubiza amafaranga ariko ntabyo yakoze.Nafashe icyumba cya 700 ku igorofa rya 7 mu gihe Nadia we yafashe 702.Abasore bari mu igorofa rya 3.

Nashyize ibintu byanjye mu cyumba hanyuma njya mu cyumba cya Nadia.Abasore ntabwo bari bahari.Baje ndi mu bwiherero.

Twamaze igice cy’isaha turi kuganirira mu cyumba cya Nadia.Twababwiye ko nta kintu tuzi ku mupira w’amaguru ndetse ko tutabazi.Twababwiye ko tutarebye umukino.

Bumvaga bisekeje.Mason yabeshye imyaka ye.yavuze ko afite imyaka 20 kandi asanzwe afite 18 gusa.Nabonaga afite ubwoba.Nta n’umwe muri twe wanywaga inzoga.Twari dufite bombo gusa.

Nyuma Phil yansabye ko tujya mu cyumba cyacu twenyine ndabyemera.Yashyize muri TV filimi yo gusetsa.Yambwiye ko yagiye mu gitabo Guinness Book of Records nk’umwana ukiri muto watwaye igikombe.Ndamubwira nti “ni byiza.Yambwiye ko afite amatsiko y’ejo hazaza.Twateye urwenya biratinda.Ntabwo yambwiye ku buzima bwe bwite,ku mukunzi we n’umwana.Twatangiye gusomana kandi n’umuhanga mu gusomana.

Uyu mukobwa yavuze ko bari gutera akabariro Mason na Nadia nabo bari bavuye mu byabo baje mu cyumba cyabo hanyuma Mason atangira kubafata amafoto.

Lara yakomeje ati “Phil yambwiye ko nkurura abagabo kandi ndi mwiza ndetse avuga ko mfite ikibuno cyiza.Ntekereza ko yishimiye ibihe byiza twagiranye.Yambwiye amagambo meza,yiganjemo ukuntu ndi mwiza.Yahise ampobera abwira Mason ko nabaye umuzamu.

Saa cyenda basubiye mu cyumba cya Nadia.Phil yari agifite ubushake ariko Mason we yavuze ko ananiwe ndetse ko abakinnyi bakenera umwanya wo kuruhuka.

Mason yasabye Phil gusezera.Phil yambwiye ko yagize ibihe byiza,aransoma hanyuma arasohoka.Agenda yarambwiye ngo “unyandikire” musubiza ko mbikora.”

Aba bakobwa ngo bakangutse saa tatu bitewe n’umunyamakuru wo muri Iceland wabahamagaye ababwira ko amashusho bari kumwe n’abakinnyi b’Ubwongereza kandi ngo bari mu kato.

Aba bakinnyi bahise birukanwa mu ikipe y’igihugu ariko nyuma y’aho basabye imbabazi.




Lara yavuze uko we na mugenzi we Nadia basambanye na Mason na Phil