Print

Umusore yasanzwe mu cyumba yiiyahuye kubera amafoto ye yambaye ubusa yagiye hanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2020 Yasuwe: 3336

Joel Crockett-Devine yari amaze igihe kinini yarataye umutwe nyuma y’aho benshi mu rungano rwe bakomeje kumwoherereza ubutumwa bamugira inama yo kwiyahura.

Kubera kwiheba,uyu musore yasabye nyina amafaranga yo kubaha kugira ngo barekere aho kumwibasira gusa ntibyababujije gukomeza.

Ikinyamakuru cyo mu mujyi wa Liverpool cyavuze ko uyu musore yasabye amafaranga nyina yo guha aba bagenzi be habura iminsi 3 ngo yiyahure.

Uyu musore wari ufite ubuhanga mu gukina filime,yari arwaye indwara zo mu mutwe zirimo Asperger’s Syndrome, obsessive compulsive disorder na Harlequin Syndrome.

Ijoro ribanziriza iryo yiyahuyemo,Joel yari yatemberanye na nyina Ruth Crockett, bagiye gusura inshuti.

Mu ijoro yiyahuyemo,uyu musore ngo yari ameze neza ariko ngo nyuma yahise ajya mu cyumba cye hakiri kare bitari bisanzwe kuko yakundaga gukina imikino yo kuri mudasobwa.

Mu gitondo kare,uyu musore yatinze kuva mu cyumba cye bituma nyina ajya kureba icyamubayeho niko gusanga yiyahuye.

Polisi yakoze iperereza iza gusanga ko hari amafoto ye yambaye ubusa yahererekanyijwe na bagenzi be biramubabaza cyane.

Mugenzi we w’imyaka 18 wo muri Lancaster yahise atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu gukwirakwiza amafoto y’uyu musore yambaye ubusa agamije gutesha umutwe no gusebya uyu musore.

Ibimenyetso byafashwe na Polisi ngo ntabwo byari bihagije ku buryo yajyanwa mu nkiko.Uyu musore yiyahuye muri Mata 2019.