Print

COVID-19:Abantu 94 bakize mu Rwanda abandi 31 barandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 September 2020 Yasuwe: 1274

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 94 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,544, abakirwaye ni 1,999.Abamaze gupfa ni 22.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) giheruka gutangira kwifashisha abajyanama b’ubuzima mu kwita ku banduye COVID-19, nyuma y’uko benshi batangiye kwitabwaho bari mu ngo zabo, bidasabye ko bashyirwa mu bigo bivurirwamo abanduye ubwo burwayi.

Mu nyandiko yashyize ahagaragara, RBC iheruka ivuga ko imibare yerekana ko mu bapimwa COVID-19 mu Rwanda, abarenga 70% nta bimenyetso bagaragaza, ibyo bikaba byashoboka ko bavurirwa mu ngo zabo kandi bagakurikiranwa kugeza bakize bitabaye ngombwa ko bajyanwa kwa muganga. Mu babitaho harimo n’abajyanama b’ubuzima.

RBC ikomeza iti “Ubushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa Nyakanga 2020 mu Rwanda mu kwita ku barwayi ba COVID-19 bari mu ngo zabo bwagaragaje ko bitanga umusaruro mwiza.”

Niyo mpamvu Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko guhera tariki ya mbere Nzeri 2020, gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19 ariko batagaragaza ibimenyetso bikorwa mu gihugu hose. Abarwayi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko bazakomeza kuvurirwa ahabugenewe mu ntara zose".

Uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima

RBC ivuga ko Abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’inzego z’ibanze bagomba kwigisha ingo zose ziri muri iyi gahunda uko birinda iyi ndwara ya COVID-19 cyane cyane abita ku murwayi.

Banagomba guhugura Inshuti z’Ubuzima kugira ngo bumve iyi gahunda barwanya akato cyangwa ikumirwa iryo ari ryo ryose rireba abari muri iyi gahunda.

Ikomeza iti “Kwigisha ingo zirimo umurwayi wa COVID-19 ibirebana n’iyi gahunda, mu kwirinda no kwivuza iyi ndwara. Gukurikirana umurwayi mu rugo iwe afatanyije n’itsinda (Task force) rizashyirwaho ku buri rwego rw’isibo mu gihugu hose.”

Mu byo abajyanama b’ubuzima bashinzwe kandi harimo “kugeza imiti igabanya umuriro n’indi yifashishwa mu kuvura ibimenyetso bya COVID-19 ku murwayi uri mu kato mu rugo” no “gufasha inzego zishinzwe gupima abari mu rugo igihe byateganyijwe.”

Abajyanama b’ubuzima kandi banasabwa gutanga amakuru ku buzima bw’abarwayi bari mu mudugudu ashinzwe bikagezwa ku nzego z’ubuzima n’itsinda rishinzwe COVID-19 (Task Force).

Byongeye, ba Mutwarasibo basabwa gukorana n’abajyanama b’ubuzima mu kugenzura ko abashyizwe mu kato mu ngo zabo bakurikiranwa uko bikwiye badasohoka cyangwa ko badasurwa.

Muri icyo gihe, RBC yo yita ku kwegereza ibikoresho n’ imiti abajyanama b’ubuzima, no kubagezaho ibikoresho bikenewe byaba ibyo kwirinda (PPEs), imiti n’ibindi. Ni nayo yemeza ko ba barwayi bakize, nyuma yo kubasuzuma.

Uko umurwayi agombwa guhangana n’ibimenyetso

RBC ivuga ko umurwayi witabwaho ari mu rugo agomba kugirwa inama yo kunywa amazi meza kenshi gashoboka, no gukaraba intoki kenshi gashoboka n’amazi meza ndetse n’isabune kandi akagira isuku y’imyanya y’ubuhumekero.

Ikomeza iti “Akoresha umuti ugabanya umuriro ndetse n’indi miti igabanya ububabare azahabwa n’inzego z’ubuzima zimwegereye. Igihe ibimenyetso bikabije, umurwayi ahamagara 114 cyangwa umujyanama w’ubuzima umwegereye ndetse n’inzego z’ibanze.”

Gukurikirana umurwayi bikorwa buri munsi hakoreshejwe telephone cyangwa irindi koranabuhanga, kandi umurwayi agomba gufata igipimo cy’ubushyuhe bwe buri munsi hanyuma akabimenyesha umujyanama w’ubuzima w’aho atuye, cyangwa akamenyesha inzego zishinzwe kurwanya icyorezo kuri telephone 114.

Urwariye mu rugo agomba kumenyesha inzego z’ubuzima zimwegereye uko amerewe kugeza akize.

Kugira ngo umurwayi avurirwe mu rugo ni uko aba yemera ku bushake ko yitabwaho kandi akanavurirwa iwe mu rugo, kugeza igihe inzego z’ubuzima zibishinzwe zemeje ko yakize. Agomba kuba nta bimenyetso bya COVID-19 agaragaza cyangwa se bihari ariko bidakomeye byemejwe n’inzego z’ubuzima zibishinzwe, kandi akaba atarengeje imyaka 65 y’amavuko.

Ibyo binajyana n’uko umurwayi afite ahantu hahagije mu rugo iwe, byatuma atanduza abo babana cyangwa baturanye.

Hagomba kuba nta muntu muri urwo rugo kandi uri mu cyiciro cy’abazahazwa n’ubu burwayi bwa COVID 19, urugero umuntu wese urengeje imyaka 65, ufite indwara zikomeye nk’iz’ umutima, ibihaha, umwijima n’izindi.

Abashyitsi ntibemerewe kuza muri urwo rugo kugeza igihe umurwayi akize, kandi ababa muri urwo rugo bose bagomba guhora bambaye agapfukamunwa neza, ntibanagire aho bajya.

Ibikoresho yifashisha bishobora kongera gukoreshwa bimaze gusukurwa hakoreshejwe umuti wa Chroline (0.05%) mu gihe cy’iminota 30 (aho bishoboka) cyangwa bigasukurwa hakoreshejwe isabune n’amazi meza.