Print

RUBAGINTARE yahishuye uburyo agendana n’abakurambere b’iwabo 12 akanavugana nabo binyuze mu nzoka,afite n’imiti ikurura abakobwa

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2020 Yasuwe: 4140

Rubagintare mukiganiro yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,yavuze ko yasigiwe umurage udasanzwe n’ababyeyi be,wo kuvura indwara zitandukanye yifashishije ibimera,anavuga ko hari n’umuti ajya atanga utuma abakobwa biruka ku musore ndetse n’iyo aha abamugana bahorana ibibazo by’amakimbirane mungo zabo,nukuvuga hagati y’umugabo n’umugore bashakanye.

Uyu musore yavuze ko yavukiye mu muryango uterekera,nubwo ngo ubu ari we wasigiwe uwo murage kuko ngo abavandimwe be bandi babaye abarokore gusa nabo ngo hari igihe bamwiyambaza bafashwe n’indwara runaka yananiranye kwa Muganga,si ibyo gusa akora kuko ngo iwe ahafite icyo yise Igicumbi abarizamo yakiriramo abamugannye bafite ibibazo bitandukanye bashaka ko ababariza abakurambere b’iwabo.

Akomeza Rubagimpande,yavuze ko nawe hari igihe agira ikibazo gikomeye,bikaba ngombwa ko ajya ku irimbi aho bahambye abakurambere b’iwabo maze akabatakambira kugira ngo babimufashemo,hanyuma akahava bamweretse ko bamwumvise,harimo nko kumwigaragariza babinyujije mu inyamaswa zirimo inzoka ndetse bakaba banazinyuzamo bamuvugisha.

Uyu musore wavuze mu ndimi zidasanzwe abavugishirizamo,yahishuye kandi ko ngo agendana n’abo bakurambere b’iwabo avuga ko ari 12 mu buryo bw’umwuka batagaragara,ndetse agirana ikiganiro na VIPI Rwanda nabwo ngo bari bamuherekeje.Ni byinshi uyu musore yahishuye mu kiganiro cy’iminota irenga 30 ,birimo kuba yemera Ryangombe na Nyabingi gusa.

REBA HASI IKIGANIRO KIRAMBUYE NA RUBAGINTARE: