Print

Umupfumu Rutangarwamaboko asanga abishe inyamaswa yitiranyijwe n’ingwe mu karere ka Huye bakwiye kugangahurwa kuko ngo bakoze amahano iticwa ari umuziririzo[IFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 September 2020 Yasuwe: 6825

Ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri ni bwo iyo nyamaswa byaje kumenyekana ko ari imondo, yarashwe n’abasirikare nyuma yo kuyisanga mu rugo rwo mu murenge wa Mukura yari irimo.

Ba nyir’urugo babanje kuyikangamo ingwe biba ngombwa ko bifungirana mu nzu kugira ngo itabakomeretsa, mu gihe nyuma y’uko yicwa abandi batangiye kuyitiranya n’urusamagwe.

Rutangarwamaboko rw’amaboko, ni umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Hejuru y’ibyo ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco (RCHC).

Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko inyamaswa yiciwe i Huye ari imondo, mu busanzwe ikaba itenderanya. Ati:

Ubundi iki si urusamagwe ahubwo ni imondo kandi ntabwo iryana. Amafoto agaragara muri gahunda z’imurikamuco nyarwanda rihoraho n’ubukerarugendo bushingiye ku muco ku kigo nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco agaragaza uburyo imondo kuva kera mu muco wacu yigenderezwa ikanaziririzwa byihariye, cyane ko ari nkuru mu kubandwa.

Rutangarwamaboko yavuze ko abishe iriya nyamaswa bakwiye “Kugangahurwa bagakubitwa icyuhagiro, bakabona gukira ubusame n’ubukenya”, ngo kuko no mu busanzwe kizira kwica inyamaswa yahungiye mu rugo.

Yatanze urugero rw’uko hari uwigeze kwica inyamaswa yari yahungiye mu rugo rwe bikamuvuramo gusara, ku buryo kumuvura bisanzwe byananiranye bikaba ngombwa ko hiyambazwa ubuvuzi bushingiye ku muco.

Muganga Rutangarwamaboko asanga kandi uretse kuba iriya nyamaswa yari idakwiye kwicwa kubera ko iri mu bidukikije, no mu busanzwe ngo imondo iri mu nyamaswa ziri gukendera, akabiheraho avuga ko yari gushyikirizwa inzobere kugira ngo izibungabunge.