Print

Mason Greenwood uherutse gusambanira muri Hoteli yarimo ikipe y’Ubwongereza yagaragaye mu yandi makosa akomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2020 Yasuwe: 4347

Mbere y’uko Ubwongereza buhamagaraga uyu musore,yagiye mu kirori anywa ibi biyobyabwenge ndetse afatwa amashusho ariko ntiyahita ajya hanze kugeza ku munsi w’ejo.

Uyu musore ari mu bihe bitamworoheye nyuma yo gusambanira muri Hoteli ikipe y’Ubwongereza yari icumbitsemo muri Iceland,umutoza akamwirukana we na mugenzi we Phil Foden.

Amashusho yashyizwe hanze na The Sun agaragaza uyu musore ari gukurura umwuka w’iki kiyobyabwenge cya nitrous oxide.

Kunywa cyangwa gutumagura nitrous oxide bishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga kuko bishobora gutera indwara z’umutima,kwangirika k’ubwonko ndetse ngo iyo kibase umuntu bishobora gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka n’ibindi.

Amakuru avuga ko uyu musore yavuze ko ari gucirwa urubanza rudakwiriye kandi ko ahora ari maso ku buryo atashyira ubuzima bwe mu kaga.

Amakuru avuga ko amafoto y’uyu mukinnyi ari kunywa iki kiyobyabwenge yayafatiwe mu nyubako imwe y’I Manchester ndetse ngo umukobwa yari yasohokanye niwe wamuvuyemo ayashyira kuri Snapchat.

Mu butumwa bwasohowe na Manchester United,uyu mwana yagize ati “Namaze kumenya ibyago ubuzima bwanjye bushobora kujyamo kubera kunywa nitrous oxide kandi ndemera ko no kubigerageza nkuko byagaragaye mu mafoto ari umwanzuro mubi nafashe.

Ndagira inama abandi bantu yo kutanyigana.Nk’umusore w’imyaka 18 niga byinshi buri gihe.Muri iki cyumweru cyose nize ko nzibasirwa cyane kubera akazi nkora kandi ngomba kwitwararira mu gihe kizaza.

Niyemeje kwishyura icyizere nahawe n’abatoza banjye ndetse n’abayobozi.”

Mason yavuzwe cyane mu ntangiriro z’iki cyumweru kubera amashusho n’amafoto yagiye hanze we na mugenzi we Phil Foden bararanye n’abakobwa bo muri Iceland muri hotel yari icumbitsemo ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yari mu kato ko kwirinda Covid-19.

Nubwo abakinnyi bose b’ikipe y’Ubwongereza bari bashyizwe muri hoteli yihariye kugira ngo birinde Covid-19,Foden na Greenwood bo bahisemo kwinjiza abakobwa 2 bo muri Iceland kugira ngo bagirane ibihe byiza ndetse Foden we hari ifoto yagiye hanze yambaye umwenda w’imbere gusa.

Umunyamideli Nadia Sif Lindal Gunnarsdottir yabwiye MailOnline ko yari amaze iminsi aganira ku mbuga nkoranyambaga na rutahizamu wa Manchester United Greenwood w’imyaka 18,hanyuma baza gupanga guhurira muri Hoteli nyuma y’umukino wa UEFA Nations League Ubwongereza bwatsinzemo Iceland igitego 1-0.

Nadia na Lara Clausen bari mu bakobwa 4 baganiriye n’aba basore 2 kugira ngo bahurire muri iyi hoteli batere akabariro gusa aba babiri nibo bashoboye kwinjira.

Aba basore 2 bakiri bato bari bahamagawe bwa mbere mu Bwongereza,bafatanwe aba bakobwa bahita birukanwa mu ikipe y’igihugu ku munsi w’ejo.

Imwe mu mafoto yafashwe,yagaragaje Foden ufite umukunzi bamaranye igihe ndetse banabyaranye umwana,yafotowe yambaye umwenda w’imbere gusa mu cyumba.

Uyu mukobwa yahise ashyira hanze ifoto yandikaho ati “Twishimisha hamwe na Mason Greenwood na Phil Foden.