Print

Inama perezida Tshisekedi yari yatumiyemo bagenzi be bo muri aka karere yasubitswe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 September 2020 Yasuwe: 2961

Iyi nama yari iteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 13 Nzeri i Goma yasubitswe igitaraganya kubera ko Abayobozi bahuze cyane kubera inama y’Inteko Rusange ya UN izaba ku wa Kabiri w’iki cyumweru kigiye kuza i New York.
Amakuru aravuga ko bishoboka ko iyi nama yaba kuwa 23 Nzeri uyu mwaka gusa ngo iyo tariki nayo n’iy’agateganyo.

Ku munsi w’ejo nibwo Uburundi bwatangaje ko butazitabira iyi nama y’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere k’ibiyaga bigari yatumijwe na Perezida Felix Tshisekedi yagombaga kubera I Goma.

Nkuko biri mu rwandiko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yandikiye bagenzi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 08/09/2020, abategetsi b’u Burundi bemeje ko badashobora kwitabira iyi nama kubera bafite akazi kenshi.

Iyi nama yatumijwe na Perezida Félix Tshisekedi ikaba yatumiwemo abakuru b’igihugu bya Congo, u Rwanda, Uganda, Angola n’u Burundi, mu ntumbero yo gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu karere.

Muri urwo rwandiko, u Burundi buvuga ko igikenewe imbere ya byose ari inama yahuza u Burundi na Congo, aho ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi babanza kuganira ku bibazo bikomeye birimo icy’umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Uru rwandiko rugira ruti: " Leta y’u Burundi ibona ko mbere na mbere habanza hagategurwa inama yahuza abaminisitiri b’ibihugu bibiri, kandi yiteguye kuganira na Congo ku bibazo nyamukuru, nk’umutekano ku mupaka hagati y’u Burundi na Congo, guhanahana ibicuruzwa hagati y’ibi bihugu bibiri, kwigira hamwe ibijyanye na Covid-19 ku mbibi zacu hamwe n’ibindi".

Byari byitezwe ko abakuru b’ibihugu batanu bahurira muri iyi nama ari: Félix Tshisekedi wa Congo, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na João Lourenço wa Angola.

Intumwa z’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, na Congo zari zimaze iminsi mu mujyi wa Goma mu myiteguro y’iyi nama nkuko BBC yabitangaje,aho hari hategerejwe iza Angola n’u Burundi.

Ku cyumweru gishize ubwo yari mu kiganiro na RBA, Perezida Kagame yavuze kuri iyi nama yatumiwemo na mugenzi we Felix Tshisekedi n’abandi baperezida barimo Ndayishimiye na Museveni,yavuze ko igoranye kubera ko iri mu bihe bya Coronavirus kandi itazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa yemeza ko igamije umubano mwiza.

Ati “Haracyari inzitizi muri ibi bihe bya Coronavirus,abantu bagahura badakoresheje ikoranabuhanga.Abantu baracyashaka uburyo no kumva neza ingaruka zabyo ariko ni inama igamije umwuka mwiza hagati ya RDC,U Rwanda,Uganda n’u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola cyangwa bikazagera kuri Congo Brazzaville.Ikigamijwe n’umubano mwiza hagati y’ibihugu.Ntawe utabyishimira.”

Mu cyumweru gishize nibwo Ikinyamakuru ACTUALITE.CD cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo dukesha cyatangaje ko Perezida wa RDC,Félix Tshisekedi yatumiye bagenzi be barimo Évariste Ndayishimiye (Burundi), Paul Kagame (Rwanda) na Yoweri Museveni Kaguta (Uganda) mu nama yihariye igamije kwiga ku mutekano w’aka karere izabera i Goma.

Iyi nama nibasha kuba, iziga ku bintubitandukanye birimo umutekano mu karere,iterambere,ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuzima.