Print

Isoko ryo kwa Mutangana rigiye kongera gufungurwa mu ngamba zikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2020 Yasuwe: 896

Kuwa Mbere tariki 17 Kanama 2020,nibwo Umujyi wa Kigali watangaje ko amasoko abiri yo mu Mujyi wa Kigali arimo irizwi nko kwa Mutangana na Kigali City Market yafunzwe mu gihe cy’iminsi 7 kubera kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Iyi minsi yariyongereye ariko isoko rya Nyarugenge ziza gufungurwa nyuma yo kuriteramo umuti no gushyiraho ingamba nshya zo kwirinda iki cyorezo.

Nyuma y’igenzura ry’inzego z’ubuzima n’imyiteguro y’abasanzwe bakorera mu isoko ryo kwa Mutangana mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus,Umujyi wa Kigali wahisemo kurifungura ariko ushyiraho ingamba zo kwirinda ko bitaba intandaro yo kwiyongera kwa Covid-19.

Ku wa 16 Kanama nibwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafashe icyemezo cyo gufunga isoko ryo kwa Mutangana nyuma y’uko hari hamaze iminsi hagaragara abantu benshi banduye COVID-19.

Iki cyemezo cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa, abari bafitemo ibintu byangirika basabwa kubikuramo, abandi basabwa kubika ibyabo neza, isoko rirafungwa.

Nyuma y’ukwezi rifunze, ku wa 13 Nzeri 2020, Umujyi wa Kigali watangaje ko mu minsi ibiri rizafungura ndetse ibikorerwamo bigakorwa hirindwa COVID-19.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo, Rubingisa Pudence, kuri uyu wa 13 Nzeri 2020 rivuga ko isoko ryo kwa Mutangana n’amaduka arikikije bigiye gufungurwa.

Mu rwego rwo kugabanya ubucucike bwo muri iri soko,umujyi wa Kigali wagize uti “Kugira ngo ubucucike bugabanuke mu isoko rizwi nko kwa Mutangana, amaseta yongerewemo atari asanzwe mu myubakire yaryo agomba kuvanwaho ndetse n’abacururizaga mu nzira ku buryo umuntu yinjira bimugoye bakahava.’’

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwavuze ko iri fungura ritareba abacuruzi b’imboga n’imbuto kuko bo bazakomeza gukorera aho bimuriwe.

Riti “Ni muri urwo rwego abari basanzwe bacuruza imboga n’imbuto n’abaziranguza bo bazakomeza gukorera ku Giti cy’Inyoni. Naho abaranguzaga ibirayi na bo bazakomeza gukorera mu Nzove.’’

Abacuruzi bakorera mu masoko babwiwe ko bagomba kujya basimburana hagakora abangana na kimwe cya kabiri cy’abo ku munsi,mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Abacuruzi n’abagana mu isoko basabwa gukaza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, gukaraba neza intoki n’amazi meza n’isabune no guhana intera n’abandi.