Print

Sacha Kate wakundanyeho na Nizzo yavuze uburyo atakundana n’umusore ngo nuko ari mwiza mugihe nta mafaranga afite

Yanditwe na: Martin Munezero 14 September 2020 Yasuwe: 6495

Sacha Kate ibi yabitangaje mu kiganiro The Mix cyo kuri Flash TV.Yahakanye ko nta mukunzi afite ariko ko uzamubera umugabo agomba kuba ari umuntu ukunda gusenga.Yongeraho ati”sinakunda umusore ngo ni uko ari mwiza adafite amafaranga.

Sandrine Agasaro wamenyekanye cyane ku mazina ya Sacha Kate ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku rubuga rwa instagram.

Sacha yamamaye cyane ubwo yari mu rukundo numwe mu basore bagize itsinda Urban boys ariwe Nizzo aha hari mu mwaka wa 2009. Kuri uyu munsi, Sacha yongeye kuzamura imbamutima z’abagabo n’abasore ashyira hanze amafoto agaragaza amabere ye.

Ati”Nizo ntabwo yanciye imbaraga zo guhagarika kuririmba ahubwo ni we wanteraga imbaraga yanjyanaga muri studio ntacyo atakoze ambuza gucika intege.”