Print

Urukiko rwatangaje igihe urubanza rwa Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruzasomerwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 September 2020 Yasuwe: 1055

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwaburanishije urubanza rwa Paul Rusesabagina ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwemeje ko ruzasomwa kuwa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020.

Aho urubanza rwabereye, umutekano wari ukajijwe mu buryo budasanzwe kuko abapolisi bafite imbunda bari bakikije iyi nyubako.

Bwa mbere imbere y’urukiko, Bwana Rusesabagina ntiyemeye cyangwa ngo ahakane ibyaha 13 yarezwe. Avuga ko yavuze birambuye ku byo aregwa ari kubazwa n’ubushinjacyaha ubu adashaka kubigarukaho aka kanya.

Uruhande rwe rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunze kubera impamvu zitandukanye zirimo ko arwaye, ibyo Ubushinjacyaha bwasabye ko bitakorwa kubera ubukana bw’ibyo aregwa.

Me Nyambo uri mu bunganira Rusesabagina yavuze ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko arwaye ndetse byaba na ngombwa agategekwa kutagira ahantu arenga dore ko n’ibyangombwa bwe byafatiriwe.

Yavuze ko Rusesabagina ari umuntu mwiza, wahawe ibihembo bitandukanye nk’umuntu w’inyangamugayo, bityo ko urukiko rwazabishingiraho ko ari umuntu mwiza, rukemeza ko yatanga ingwate.

Umushinjacyaha yavuze ko Rusesabagina aramutse arekuwe, yatoroka ubutabera hashingiwe ku buremere bw’ibyaha akekwaho.

Ikindi kandi ni uko ngo yafashwe nyuma yo gushakishwa igihe kirekire, ku buryo aramutse arekuwe ataboneka mu buryo bworoshye.

Rusesabagina ngo azi neza ko mu Bubiligi yakozweho iperereza ndetse na FBI muri Amerika yamukozeho iperereza ku bijyanye no gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Gufungwa kwe ngo ni bwo buryo bwatuma adasibanganya ibimenyetso bigikusanywa no kuba yatera igitutu abatangabuhamya cyangwa se ngo ahure n’abandi bakekwa bari mu Bubiligi ngo babe bagambana.

Rusesabagina ntiyavuze ku byaha byose aregwa

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura uko Bwana Rusesabagina yakoze bimwe muri ibi byaha aregwa.

Umushinjacyaha yavuze ko hari inyandiko zitandukanye u Rwanda rwahawe na Polisi y’u Bubiligi zigaragaza amafaranga yagiye yoherezwa na Rusesabagina, ngo ni inyandiko Polisi yasabye Western Union.

Umushinjacyaha yavuze ko hari abana 82 babajijwe, ubuhamya bwabo bugaragaza ko bashimuswe bakajyanwa mu mirimo ya gisirikare mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’u Rwanda na mpuzamahanga.

Yavuze ko hari inyandiko zo kwa muganga zigaragaza ko abantu icyenda bishwe n’ibitero by’iterabwoba bya FLN mu Mirenge ya Nyabimata na Cyitabi, kandi bose ngo bitabye Imana bazize ingaruka z’ibitero bagabweho.

Ku cyaha cyo gutera inkunga iterabwoba, ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu bumusabira gufungwa bishingiye ku biganiro yagiranye na Wilson Irategeka ku wa 19 Gicurasi 2019, aho Irategeka agaya Rusesabagina ko ashaka gucamo ibice ingabo [bitaga abahinzi] ngo akoresheje amafaranga

Ngo ibyo byari byatewe n’uko Rusesabagina yari yoherereje Gen Sinayobye Bernabe amadolari ibihumbi bitatu. Hari kandi ngo amafaranga umugore wa Rusesabagina yohereje muri Comoros umuntu ama-euro 1000, icyo gihe ngo bari bayoherereje Sankara.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina nk’ukekwa, kuba yanze gusubiza kuri buri cyaha akavuga ko nta rutonde rw’ibyaha afite mu gihe abunganizi be babifite, bigaragaza ko hari impa mvu yo guhunga ikibazo yabajijwe.

Ngo uwo mugambi bagombaga kuwugeraho bakoresheje intwaro, ari nayo mpamvu bashinze FLN. MRCD yari ihuriro rigizwe n’amashyaka ane, hanyuma FLN ikaba umutwe wayo wa gisirikare.

Buvuga ko bufite ibimenyetso ko yavuganaga, yafashisje gushakisha no koherereza amafaranga umutwe wa FLN kugira ngo ugabe ibitero ku Rwanda.

Kuba ari ibikorwa bitari byiza FLN yakoze, Me Rugaza yavuze ko bitabazwa Rusesabagina kuko uyu mutwe utakibarizwa muri MRDC ahubwo ko bikwiye kubazwa abari muri uyu mutwe.

Rusesabagina avuga ku mafaranga aregwa ko yoherereje Sinayobye, yavuze ko yamwoherereje ama-euro ibihumbi bitatu kuko ngo “yarampamagaye arandirira” noneho amwoherereza amafaranga nk’umuntu w’umubyeyi. Ngo ayo si amafaranga yari yoherereje FLN.

Ku bijyanye n’amajwi n’amashusho ubushinjacyaha buvuga ko bufite, yavuze ko yifuza kuzagenzura akareba niba ariwe cyangwa se atari we. Ku zindi nyandiko z’amafaranga bivugwa ko yoherereje abantu bo muri FLN, yavuze ko zimwe atazizi.

Ku bikorwa byakorewe i Nyaruguru, yavuze ko ngo yabwiye inzego z’iperereza ko niba hari ibikorwa bibi byaba byarakorewe abaturage, “njye ubwanjye narabyicuje kandi mbisabira imbabazi imiryango y’abo byagizeho ingaruka ndetse n’igihugu”.

Yavuze ko ibyaha byakozwe na FLN bitari mu nshingano bari bahaye uwo mutwe. Ndetse ko yabisabiye imbabazi.

Urukiko rwavuze ko tariki 17 z’uku kwezi saa munani ari bwo ruzatangaza umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Rusesabagina.