Print

Umukinnyi wo mu Budage yavuye mu kibuga ajya gukubita umufana wari muri stade [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2020 Yasuwe: 2373

Uyu myugariro wari umaze kunyagirwa ibitego 4-1,yarakajwe n’umufana w’ikipe ya Dynamo warimo kumuserereza ari guha ikiganiro umunyamakuru,niko kugihagarika yurira mu bafana ajya kumukubita.

Uyu mukinnyi ntiyatinye kwinjira mu bafana ibihumbi 10,053 bari baje kureba uyu mukino niko kujya gukubita uyu mufana w’ikipe bari bahanganye wari wakamejeje abandagaza.

Uyu myugariro Leistner yaguzwe na Hamburg mu mpeshyi imukuye muri QPR yo mu Bwongereza gusa yari yarigeze gukinira iyi kipe ya Dynamo Dresden.

Leistner yavuye mu kibuga asanga uyu mufana aho yari ahagaze niko kumusunika igituza yitura hasi ariko abandi bafana bagenzi be bahise bahagoboka baramusunika nawe asubira inyuma hafi no kwitura mu ntebe.

Si ubwa mbere umukinnyi avuye mu kibuga akajya kurwana n’umufana muri stade aho bicara,kuko muri Werurwe uyu mwaka,umukinnyi wo hagati wa Tottenham witwa Eric Dier yavuye mu kibuga ajya mu bafana kurwana n’umufana washakaga guhohotera umuvandimwe we mu mukino basezerewemo na Norwich muri FA Cup iheruka.

Eric Dier w’imyaka 26 yakoze amahano ava mu kibuga yirukira mu bafana agiye guhangana n’umufana washakaga gukubita umuvandimwe we Patrick.

Uyu mufana yashakaga gutura umujinya umuvandimwe wa Dier cyane ko bari bamaze gusezererwa kuri penaliti 3-2 na Norwich muri FA Cup nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Byavuzwe ko uyu mufana yatukaga Dier amushinja ko yabatsindishije hanyuma umuvandimwe w’uyu mukinnyi aramwegera amuturisha undi ashaka kumutura umujinya.

Uyu mukinnyi akimara kubona ko umuvandimwe we yugarijwe ndetse ari guterana amagambo bikaze n’uyu mufana,yahise ava mu kibuga igitaraganya yinjira mu gice cy’iburengerazuba bwa stade ajya guhangana n’uyu mufana.

Dier yasimbutse intebe 20 azamuka kugira ngo agere aho uyu mufana yari ari ngo bahangane gusa yahise ahunga uyu mukinnyi ahageze aramubura.

Abafana bari kuri stade babonye uyu Dier ameze nk’umusazi baramubisa aratambuka ageze aho yajyaga avuza induru ati“n’umuvandimwe wanjye.”

Dier yahise amanukana n’umuvandimwe we bajyana mu rwambariro gusa yahise ahabwa ikarita itukura kubera iyi myitwarire mibi nubwo umukino wari warangiye.




Comments

OLIVIER 20 September 2020

ibyobintu sibyo