Print

Idris Elba yashimiye abantu bose bari kumuha impundu kandi atabyaye

Yanditwe na: Martin Munezero 15 September 2020 Yasuwe: 2156

Umukinnyi w’umwongereza, Idris Elba yahakanye amakuru avuga ko we n’umugore we, Sabrina bakiriye neza umwana wabo wa mbere.

Uyu mukinnyi wa sinema yabimenyesheje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku wa mbere, tariki ya 14 Nzeri 2020, aho yamaganye ayo makuru.

Yanditse kuri Twitter ati: “Sab @Sabrinadhowre Ndabashimiye mwese ariko ntitwabyaye .. .. ibyo ntabwo arukuri. Ntukizere ibyo usoma byose. mugubwe neza”.

Elba numukinnyi w’umwongereza, umwanditsi, producer, umuraperi, umuririmbyi, umwanditsi windirimbo, na DJ.

Yasezeranye na Sabrina Dhowre wo muri Somaliya-Umunyakanada ku ya 10 Gashyantare 2018, ubwo yerekanaga filime ye Yardie i Londere.