Print

Neymar Jr ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera imyitwarire mibi yagize ku mukino wa Marseille

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2020 Yasuwe: 1613

Neymar Jr n’umwe mu bakinnyi 5 bahawe amakarita y’umutuku muri uyu mukino wabaye ku cyumweru ukarangira Marseille itsinze PSG igitego 1-0 cyatsinzwe na Florian Thauvin ku munota wa 55.

Neymar Jr yavuze ko yakoze amakosa ariko ngo yayatewe n’uko uyu Alvaro yamututse ibitutsi byiganjemo irondaruhu.

Uyu mukinnyi yavuze ko Alvaro yamwise inkende ndetse amutuka ku babyeyi bituma arakara niko kumukubita.

Ikinyamakuru RMC Sport cyatangaje ko uyu Neymar Jr ashobora guhagarikwa imikino 7 gusa uyu Alvaro we yavuze ko nta mwanya yaha ivangura ahita anashyira hanze ifoto ari kumwe na bagenzi be bakinana b’abirabura.

Ikipe ya PSG yo yashyigikiye umukinnyi wayo Neymar Jr mu itangazo yashyize hanze:

“Paris Saint-Germain ishyigikiye bikomeye Neymar Jr wavuze ko yatutswe ku ruhu n’umukinnyi w’ikipe bari bahanganye.Ikipe ishyigikiye ko nta mwanya irondaruhu rifite mu bantu,mu mupira w’amaguru no mu buzima bwacu.”

Abashinzwe shampiyona ya Ligue 1 iri gukurikirana uko iki kibazo cyagenze kugira ngo ibone gutanga ibihano bikwiriye.

Neymar Jr yagiye kuri Twitter ku munsi w’ejo yibasira Alvaro aho yavuze ko atari umugabo,ko agira irondaruhu ndetse nta cyubahiro na gike yamuha.

Abinyujije kuri Instagram ye,Neymar Jr yavuze ko atari kuva mu kibuga ntacyo avuze kubera iri rondaruhu yakorewe aho yavuze ko yashakaga kumvisha abasifuzi n’abandi bari bahagarariye uyu mukino ko nta mwanya ukwiriye guhabwa irondaruhu.

Yagize ati “Irondaruhu rirahari,ariko tugomba kurihaguruka.Ntibikwiriye,ibi birahagije.Nemeye igihano nahawe kubera ko nagombaga kubaha amabwiriza y’umupira usukuye.Ndizera ko n’uwabiteye azahanwa.”