Uyu munyamideli, usigaye ari n’umucuruzi, yahamijeko kuri ubu amabere ye aricyo gice cy’umubiri kimutwara amafranga menshi, agamije kuyagira meza kugirango akundwe n’abagabo.
Ku wa mbere Nzeri 14, 2020, Vera Sidika mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyarwenya Felix Oduwor mukiganiro kizwi cyane Bonga na Jalas, yatangaje ko yakoresheje miliyoni ebyiri z’amashiringi ya Kenya, arenga miliyoni 17 uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo abagwe amabere ayongerere ubwiza.
Sidika yahamije ko yafashe iki cyemezo kugirango yongerere ubwiza bwe amabere ndetse arusheho no gukurura abagabo benshi bamureba.
Yagaragaje kandi ko uburyo bwo guhindura amabere ye bwakorewe muri Beverly Hills i Calfonia muri Amerika
Ati: “Nahisemo kongera amabere yanjye kugirango ndebe ko nabagabo bandeba bakwiyongera. amabere yanjye yantwaye miliyoni 2. byarampenze cyane kuko byakorewe muri Beverly Hills ”.
Muri iki kiganiro, Vera Sidika yabajijwe kumakuru yari amaze iminsi bivugwako ari murukundo n’umuhanzi wo muri Nigeria, Burna Boy.
Yahamije ko ari ibihuha. Yakomeje avuga ko Burna Boy afite umukobwa bakundana, kandi ko ntaho bahuriye. Yashimangiye ko ari inshuti gusa.
Vera Sidika afite inzu icuruza ibikoresho by’ubwiza muri Kenya, aho yakoreraga mu gace ka Westlands ka Nairobi, ubu akaba yarimukiye mu gace ka Nyali muri Mombasa.
Vera ahamyako kwiyambika ubusa agakundwa n’abagabo aribyo bimukijije kuko ngo ariho yakuye igishoro afite uyu munsi.
Utazi umwanzi asiga umubiriri Koko!!
( Ni akamanyu k’umutsima gusa)
Abagabo nabo batwarwa.nubusa amabere.yakorano koko!!!!birutwa nubwo busa bwe*