Print

Amagambo Jose Mourinho aheruka kubwira abakinnyi be yatangiye kumugiraho ingaruka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 September 2020 Yasuwe: 2649

Mailonline yatangaje ko amagambo yabaye menshi hagati mu bakinnyi b’ikipe ya Tottenham bamwe bavuga ko batishimiye iki gitutsi umutoza wabo yabatutse mu gihe ngo hari bamwe bemera ko kubita abanebwe ari ukubakebura ngo bagaruke mu bihe byiza.

Nubwo Jose Mourinho agishyigikiwe na benshi mu bakinnyi be,hari amakuru avuga ko bamwe muri bo batumva ukuntu yabise abanebwe kandi baritanze uko bashoboye nubwo batsinzwe.

Ubwo yabazwaga ku magambo y’umutoza we Jose Mourinho,Ben Devies ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yavuze ko atumva ibintu kimwe n’umutoza we.

Ati “Ndatekereza ko buri wese yakoze cyane.Nkanjye ku giti cyanjye natanze ibyo nari mfite byose.Ntabwo wavuga ko twakoresheje imbaraga nke.”

Umutoza jose Mourinho akunze kwibasira abakinnyi be aho yanyuze hose abashinja kutitanga iyo batsinzwe ariyo mpamvu yagiye ashwana na bamwe bakanga kumukinira kugeza ubwo yirukanwe.

Muri Chelsea no muri Manchester United yahavuye nabi nyuma y’aho yagiye anenga bamwe mu bakinnyi be bakamwihimuraho banga kwitanga.

Nyuma yo gutsindwa na Everton mu rugo igitego 1-0,Mourinho yavuze ko imyiteguro idahagije y’ikipe ye yatumye bakina nabi gusa avuga ko abakinnyi be bamubabaje kubera imikinire yabo.

Yagize ati “Izi n’ingaruka zo kudakora imyitozo myiza no kudategura neza umwaka w’imikino.Bamwe mu bakinnyi nta n’ubwo bitabiriye imyiteguro y’umwaka w’imikino.Abakinnyi banjye bamwe ntabwo bari biteguye mu mutwe.Mu by’ukuri sinakunze ikipe yanjye uyu munsi.

Ntabwo twari dufite imbaraga,nta guhangana twari dufite.Harry Kane yitozanyije natwe rimwe. Moussa Sissoko yakoze imyitozo kabiri.Kubera impamvu zitandukanye,abakinnyi bacu ntabwo babashije kwitoza.

Twagize abakinnyi banduye Coronavirus,twagize n’abandi benshi bari mu kato mu gihe abandi bari mu ikipe y’igihugu.

Nshobora kuvuga ko ari igitutu cy’ubunebwe kandi iyo ufite icyo gitutu ntabwo usatira cyane ahubwo ureka uwo muhanganye akubaka ahereye inyuma.