Print

Amafoto y’ubukwe bw’umugabo mubi kurusha abandi muri Uganda warongoye umugore wa 3 w’ikizungerezi akomeje kuvugisha benshi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 15 September 2020 Yasuwe: 19892

Godfrey Baguma w’imyaka 47 bakunze kwita Ssebabi, ni we wegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi muri Uganda mu mwaka wa 2002. Asanzwe ari umunyarwenya wabigize umwuga, gusa guca akagahigo ko kwegukana iki gihembo byamugize icyamamare ku buryo umwuga we wo gusetsa no gushimisha rubanda bimwinjiriza agatubutse.

Ssebabi yigaruriye imitima ya benshi cyane cyane igitsinagore. Biragoye kwiyumvisha uburyo amaze kurongora abagore batatu bakiri bato kandi b’ibizungerezi. Nyuma yo gukora ubukwe akarongora umugore wa gatatu w’ikizungerezi benshi bakomeje kwibaza niba nta marozi akoresha amufasha kwigarurira imitima y’abakobwa beza.

Magingo aya afite abana barindwi barimo babiri yabyaranye n’umugore wa mbere n’abandi batanu yabyaranye n’umugore wa kabiri.

Ssebabi urongoye umugore wa 3 w’ikizungerezi,mu mwaka w’2002 yegukanye igihembo cy’umugabo mubi kurusha abandi mu gihugu cya Uganda.

Ubukwe bwa Ssebabi bwavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga.Hari abibaza niba adakoresha amarozi.