Print

Rubavu: Polisi yafatanye umukobwa inota 37 z’amadolari y’amahimbano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2020 Yasuwe: 1811

Yafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu tariki 14 Nzeri ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bazi ko ayafite ndetse anafatanwa n’impapuro bifashisha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bamwe mu baturage bari bazi Muhawenimana nibo batanze amakuru ko afite ayo madorali.

Yagize ati “Abaturage bari basanzwe bazi Muhawenimana nibo bamubonanye ayo madolari y’amahimbano. Bamaze kuyamubonana bahise batanga amakuru kuri Polisi arafatwa.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Muhawenimana amaze gufatwa yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa ndetse bashobora kuba aribo bafite akamashini gakora ayo madolari.

Ati “Usibye ziriya noti 37 z’ijana yafatanwe, yari anafite impapuro 44 bifashisha bahimba ariya madorali. Yavuze abandi bantu babiri bafatanya muri ibyo bikorwa, baracyarimo gushakishwa.”

Muhawenimana yanze gutangaza igihe bamaze mu bikorwa byo kwigana amadorali ndetse niba nta yandi mafaranga bigana. Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru, akangurira n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo icyaha gikumirwe kitaraba. Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa by’amafaranga y’amahimbano ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).