Print

Umuyobozi wa Bugesera FC yatawe muri yombi ashinjwa gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2020 Yasuwe: 6828

Iki cyaha Gahigi ashinjwa ko yagikoze tariki ya 9 Nzeri 2020 ahita atabwa muri yombi ndetse anakorerwa dosiye kuri ubu nkuko ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thiery, yabwiye IGIHE ko ibyavugwaga ko Gahigi yasambanyije umwana atari byo ahubwo ko akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru.

Yagize ati “ Nibyo yatawe muri yombi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru, byabaye tariki ya 9 Nzeri dosiye ye yarakozwe yamaze kugezwa no mu bushinjacyaha.”

Amakuru avuga ko ukekwa ari we Gahigi Jean Claude ndetse n’uwakorewe icyaha bose bahise boherezwa ku Isange One Center ku bitaro bya Nyamata kugira ngo bakorerwe isuzuma.

Dosiye y’uregwa, ikaba yaramaze koherezwa mu Bushinjacyaha tariki ya 14 Nzeri 2020, gusa amazina y’umukobwa uvugwa ko yasambanyijwe, akaba yagizwe ibanga kubw’impamvu z’uko dosiye ikiri mu iperereza

Iki cyaha Gahigi akurikiranyweho gihanwa n’ingingo 134 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahatio, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.