Print

Wa muherwe w’umukongomani uherutse gutuma Miss Uwase Vanessa ashaka kwiyahura yatunguranye ashimangira urwo amukunda

Yanditwe na: Martin Munezero 16 September 2020 Yasuwe: 27642

Aya makuru abayavugaga bashingira kuko, aba bombi ntawe ukigaragariza undi ko amukunda muruhane nkuko bari basanzwe babigaragaza ku mafoto bakunze gukoresha kumbuga nkoranyambaga aba bombi bakoresha.

Putin Kubalu yongeye gushimangira urwo akunda Miss Vanessa Uwase ahamyako ari umwamikazi we.

Uyu munyemari ukomoka mugihugu cya Congo Kinshasa, kuri uyu wa Kabiri taliki 15 Nzeri 2020, yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa w’umunyarwakazi maze ajya kurukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto ya Vanessa iherekezwa n’amagambo agira ati “Umwamikazi wanjye” arenzaho udutima agaragaza ko amukunda.

Ifoto Kubalu yakoresheje agaragaza ko agikunda Vanessa

Abakurikirana uyu mugabo bagaragaje ko bishimiye kongera kubona ko uyu mugabo agikunda Vanessa, akabigaragaza nkuko yabikoraga mbere.

Nyuma y’inkuru zivuga gutandukana kw’iyi Couple, aba bombi bongeye kugaragara barikumwe ubona banezerewe cyane mu gihugu cya Tanzania.

Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”

Mu minsi yashize urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wambitse impeta Miss Vanessa.

Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.

Nyuma yo kuva muri Tanzania, hari amakuru yavuzwe ko Vanessa yashatse kwiyahura, bitewe no gukomeza kubabazwa n’uyu mugabo.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).


Comments

Sandrine Umwiza 19 September 2020

Ndakwanze ntivamo ndagukunze. Uwakubanje yanagusubira


joe verko 18 September 2020

Vava, nta mpamvu yo kwiyaka ubuzima kubera uwo mugabo, wibaze abo wari kubabaza barimo n’umubyeyi wawe kubera we. Ntabwo aku merita, na nongera ntuzabitindeho rwose.


clare 16 September 2020

Iyo umuntu akubabaje akongera mugasubirana bwo noneho akubabaza ibitazakuvamo,ndakeka ari agahendabana ngo uwabaye depressed yongere yumve ko akunzwe😏


Nujyanama 16 September 2020

Vanessa wabaye intwari kuba utiyahuye.sibyiza guhubuka.urumvako byasubiye muburyo.