Print

Kiyovu Sports yirukanye abakinnyi 7 nyuma yo kwigaragaza ku isoko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 September 2020 Yasuwe: 2201

Nubwo bamwe muri aba bakinnyi bari basigaje amasezerano y’ umwaka umwe,Kiyovu Sports yabamenyesheje ko itazabakenera mu mwaka utaha,niko kubaha amabaruwa abemerera kwigendera.

Kiyovu Sports n’imwe mu makipe yiyubatse cyane ndetse igura abakinnyi benshi kandi bakomeye barimo Babuwa Samson, Irambona Eric, Ngendahimana Eric, Kimenyi Yves, Ngando Omar, Bigirimana Adedi na Issa Keita.

Abakinnyi bose basezerewe bari basigaranye umwaka umwe, harimo umunyezamu Bwanakweli Emmanuel, Nahimana Issiaka, Menezero Fiston, Okenge Lulu Kevin, Nsengiyumva Mustafa, Sibomana Arafat na Rutsiro iyi kipe yagurishije muri Gorilla FC.

Yatandukanye kandi n’umunyezamu Ishimwe Patrick wari usoje amasezerano ye.

Ikipe ya Kiyovu Sport, ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021, cyane ko ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse n’abakunzi bayo bavuga ko ari cyo gihe cy’iyi kipe cyo kuba bakwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda (icya shampiyona n’icy’Amahoro).

Biravugwa ko bamwe mu bakinnyi birukanywe amasezerano yabo atarangiye bashobora kwitabaza inkiko igihe cyose batahabwa imperekeza.

Ku munsi w’ejo,Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport buhagarariwe na Mvuyekure Francois, bwatangaje amazina y’abagabo bane bari muri komisiyo ishinzwe gutegura amatora azashyiraho ubundi buyobozi bushya, nyuma yo gusoza manda ya komite nyobozi icyuye igihe.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe abanyamuryango bose b’umuryango wa Kiyovu S.A, umuyobozi w’uyu muryango ari we Mvuyekure Francois, yamenyesheje abanyamuryango bose b’iyi kipe ko abagize komisiyo y’amatora ari:

1. Mutabazi Abayo Jean Claude (Perezida)
2. Makombe Jean Marie Vianney (Umwanditsi)
3. Bushayija Leonard (Ushinzwe kubara amajwi)
4. Mugabe Fidele (Ushinzwe kubara amajwi)

Nkuko umuyobozi wa Kiyovu yakomeje abivuga muri iyi baruwa,inama y’inteko rusange idasanzwe y’iyi kipe iteganyijwe kuwa 29 Nzeri 2020, hanyuma ibirebana n’amabwiriza ndetse n’aho izabera bakazahamenyesha abanyamuryango mu gihe cya vuba, bamaze kuganira n’abo bagize komisiyo ishinzwe gutegura no kuzayobora amatora.