Print

Burundi: Imbonerakure zagabweho igitero zimwe ziricwa izindi zirashimutwa

Yanditwe na: Martin Munezero 16 September 2020 Yasuwe: 2467

Ni igitero cyagabwe kuri ruriya rubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi ubwo rwari ku irondo, bivugwa ko abakigabye bari bambaye impuzankano ya Polisi y’u Burundi, gusa ntiharamenyekana niba abakigabye ari abapolisi koko.

Uretse abishwe n’abashimuswe, hari n’izindi Mbonerakure eshatu zakomerekeye muri icyo gitero.

Ntacyo inzego zishinzwe umutekano mu Burundi ziratangaza kuri icyo gitero, kimwe n’ibindi bikunze kugabwa muri iriya ntara ya Rumonge ihana imbibi n’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu bindi bice by’igihugu.

Muri iyi minsi u Burundi bwugarijwe n’ibitero by’abitwaje intwaro, gusa ntiharamenyekana neza abakomeje kubigaba n’icyo bagamije.

Umutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi uherutse kwigamba igitero cyaguyemo abantu batandatu muri Komini Matongo iherereye mu ntara ya Kayanza, gusa nyuma yacyo hagiye haba ibindi bitero bitagize ababyigamba.