Print

Gareth Bale wari uhanganye cyane na Zidane agiye kugaruka mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2020 Yasuwe: 1530

Umuyobozi wa Tottenham, Daniel Levy,yemeye kugarura Gareth Bale nk’intizanyo aho ngo yemeye gutanga miliyoni 20 z’amapawundi.

Amakuru aravuga kandi ko Bale yamaze gusuzumwa ndetse yemererwa kugaruka muri iyi kipe yamuzamuye ikamugira igihangange.

Bale yavuye muri Tottenham muri 2013 aguzwe miliyoni 86 z’amapawundi ariko umubano we na Zidane wabaye mubi cyane bituma abura umwanya wo gukina mu mwaka w’imikino ushize.

Real Maddrid irifuza kugabanya umushahara yatangaga kuri Gareth Bale kuko ku cyumweru yamutangagaho ibihumbi 650 by’amapawundi gusa biravugwa ko izajya itanga 50 ku ijana.

Amasezerano ya Bale muri Madrid agomba kurangira muri 2022 gusa kuva shampiyona yagaruka nyuma ya Guma mu rugo yakinnye iminota 100 gusa.
Ikipe ya Tottenham yatsinze Manchester United ku kubona uyu mugabo ukomoka muri Wales.

Ushakira amakipe Bale witwa Jonathan Barnett yagize ati “Gareth aracyakunda Spurs.Turi kuganira.Niho yifuza kwerekeza.”

Uyu mugabo yabwiye Sky Sports ko iki aricyo gihe cyoroshye cyo kuva muri Real Madrid mu myaka 7 ishize.