Print

Imbwa yishe uruhinja rw’iminsi 12 bituma ababyeyi barwo bafungwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2020 Yasuwe: 2373

Uyu mwana yagize ibikomere byinshi ku mubiri nyuma yo kurumwa n’iyi mbwa ariyo mpamvu yahise apfa.

Nyina w’uyu mwana Abigail Ellis w’imyaka 27, na se Stephen Joynes w’imyaka 35,batawe muri yombi bashinjwa uburangazi no kuba bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana wabo.

Musaza wa madamu Ellis yavuze ko iyi mbwa ikekwaho kwica uyu mwana yahise yicwa na polisi.

Uyu mugabo yavuze ko bishoboka ko iyi mbwa yariye uyu mwana kubera ishyari yagize ry’uko yari yitaweho cyane kuyirusha cyangwa se ngo ikaba yaraketse ko ari igikinisho.

Yakomeje agira ati “Ni inzozi mbi kuri buri wese.Mushiki wanjye yari yagiye mu bwiherero mu gihe Steve n’umuhungu wabo mukuru bari mu busitani.

Iyi mbwa yari ifungiranye mu kibuti cyayo ariko yaje gusimbuka inyuze hejuru niko kwinjira mu nzu,isanga uyu mwana aho yari aryamye iramurya.Ishobora kuba yaraketse ko ari igikinisho cyangwa igipupe.

Iyi mbwa ntiyigeze iteza ibibazo mbere.Abana bato n’abantu bakuru bakinaga nayo.Polisi yahise iyica urumva ko ari ikindi gihombo.”

Madamu Ellis yaherukaga gushyira hanze ifoto kuri Facebook ari kumwe n’uyu mwana we w’umuhungu wishwe n’iyi mbwa arangije agira ati “Umuhungu wacu mwiza.Ndamukunda cyane.”

Muri Kanama nabwo Ellis yashyize hanze ubutumwa bwo guha ikaze uyu muhungu we wari umaze kuvuka nubwo atabashije kumurera kubera iyi mbwa.