Print

Dr Isaac Munyakazi wari umunyamabanga ushinzwe uburezi yahakanye ibirego bya ruswa aregwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 September 2020 Yasuwe: 1590

Ni urubanza aregwamo hamwe n’umuyobozi wa rimwe mu mashuri yigenga riri mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko uwo muyobozi w’ishuri akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu kwezi kwa kabiri mu mwiherero w’abategetsi bakuru b’u Rwanda, Bwana Munyakazi - wari wamaze "kwegura" - ari mu bo Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye avuga ko yahinduriye ishuri umwanya wo mu ya nyuma, akarishyira mu myanya ya mbere.

Yagize ati: "Muzira n’ubusa, amafaranga ibihumbi 500 by’amanyarwanda... Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru, kuko na we yaje kubyemera, yabyemeye ariko kubera ko hari ibimenyetso adashobora guhakana".

Ubushinjacyaha bwavuze ko Bwana Munyakazi yasabye Alphonse Sebaganwa wo mu ishami rishinzwe amanota y’abanyeshuri mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), kumufashiriza inshuti ye - ubu baregwana - ishuri rye rigashyirwa ku rutonde rw’amashuri 10 ya mbere mu gihugu.

Buvuga kandi ko yasabye ko abanyeshuri b’iryo shuri bashyirwa ku myanya ya mbere ku rutonde rw’abakoze neza mu gihugu.Ubushinjacyaha buvuga ko Bwana Munyakazi yahuye na Bwana Sebaganwa akamusaba kumufashiriza inshuti ye kandi ko na we mu mwanya we azamuba hafi kandi bakazamugororera.

Ubushinjacyaha buvuga ko Bwana Sebaganwa yaje kubyemera ishuri rivanwa ku mwanya 143 rishyirwa ku mwanya wa 9 ndetse umwe mu banyeshuri ava ku mwanya wa 611 agirwa uwa 7.

Buvuga ko Sebaganwa yahawe amafaranga ibihumbi 500 ayahawe n’ukuriye iryo shuri ubwo barimo basangira ifunguro muri ’restaurant’ imwe mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha bwasabiye Munyakazi gufungwa imyaka 7 no gutanga ihazabu ya 5,000,000Frw naho uwo muyobozi w’ishuri agafungwa imyaka 5 agatanga n’ihazabu ya 2,000,000Frw.

’Ibyo ndegwa nta byabaye nta nubwo byari gushoboka’

Ahawe umwanya wo kwiregura, Bwana Munyakazi yavuze ko bibabaje kuba Sebaganwa witwa ko ari umutangabuhamya umwe rukumbi w’ubushinjacyaha ataravuze iby’icyo cyaha mbere ngo gishobore kuba cyakumirwa.

Ubushinjacyaha bwamubajije impamvu ahakana icyaha kandi we ubwe yaracyemeye akanasaba imbabazi Perezida Kagame.

Ati: "Nashimiye Perezida wa repubulika icyizere yampaye nsaba imbabazi ku nshingano naba ntarubahirije kuko ari umuco mwiza wo gushima".

"Ibyo ndegwa nta byabaye nta nubwo byari gushoboka".Yavuze ko bahura na Sebaganwa wo muri REB baganiriye ibirebana n’aho amanota y’abanyeshuri ageze kugira ngo we nka Minisitiri apange gahunda z’igihe amashuri azatangirira.

Yanavuze kandi ko yanamusabye kuzumva ikibazo inshuti ye ifite kigendanye n’ishuri ryayo ngo akazamugira inama y’icyo bafasha iryo shuri.

Yavuze ko atashoboraga gusaba umukozi wo muri REB gufasha iryo shuri kuryongerera amanota no kurishyira mu myanya ya mbere kandi azi neza ko ibyo bintu bikorerwa muri ’système’ (ya mudasobwa) kandi ko bitari mu nshingano ze kuko REB ari ikigo kigenga.

Naho umuyobozi w’iryo shuri we yabwiye urukiko ko icyaha akurikiranyweho ari igihimbano kandi ko nta bimenyetso bifatika bigaragazwa.

Arusaba gukurikirana abantu bose bavuga ko bagize uruhare mu gushyira ishuri rye mu myanya ridakwiye.

Bombi basabye guhabwa ubutabera bakagirwa abere.

Abunganira Munyakazi n’uwo muyobozi w’ishuri bavuze ko iyi dosiye yagombye kuba yarashyinguwe kuko ngo nta bikorwa bigize icyaha bihari.

BBC