Print

Umugabo yarongoye nyirabukwe nyuma yo gutandukana n’umugore we bari bamaranye imyaka 8 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2020 Yasuwe: 11580

Bwana Clive yaciye ibintu nyuma y’ubuhamya bw’ukuntu yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 8,hanyuma ahita yishumbusha nyirabukwe gusa gushyingiranwa kwabo kwajemo ikibazo kuko uyu mugabo yahise afungwa azira kwica amategeko.

Uyu Clive Blunden na Brenda wahoze ari nyirabukwe bamaze imyaka 30 babana ariko bashyingiranwe byemewe n’amategeko muri 2007 nyuma yo kwitabaza inkiko bavuga ko bimwe uburenganzira bwabo.Ikirego cyabo cyatumye ingingo z’amategeko zigera kuri 500 zihinduka.

Clive yafunzwe mu mwaka wa 1997 nyuma yo gutangaza ko agiye gushyingiranwa n’uyu nyirabukwe,ubutabera bukamushinja kunyuranya n’amategeko.

Uyu mugabo yabwiwe ko agomba gufungwa nibura imyaka 7 kubera kwica amategeko ariko aba bombi bahisemo kwitabaza amategeko ngo abarenganure.

Clive yasabye ko iri tegeko ryamubuzaga gushyingiranwa na nyirabukwe yakunze rikwiriye kuvaho ndetse yandikira urukiko rw’uburayi biza kurangira iri tegeko rikuweho muri 2005.

Clive yabwiye The Mirror ati “Abantu bibwiraga ko tutazarambana ariko ubu turakomeye cyane.Duhora hamwe amasaha 24 ku minsi irindwi kandi urukundo rwacu rurihariye.

Brenda yamwunganiye ati “Clive n’umugabo w’igitangaza uhora anyitaho.Nshobora gushaka gushwana nawe ariko agerageza kunturisha.”

Uwahoze ari umugore wa Clive witwa Irene Little yanze kwitabira ubu bukwe bwa nyina kubera ko ngo yamugambaniye cyane.

Uyu mugore yabwiye ikinyamakuru People ati “Sindabasha kumenya mama uwo ariwe na rimwe.Yarangambaniye bikomeye.uriya muntu uhora asekana n’uwahoze ari umugabo wanjye,bakifotoza ndetse bakaniyemeza kongera gusezerana n’umwanzi wanjye.”

Clive na Brenda batangiye guteretana mu mwaka wa 1989, nyuma y’imyaka 4 uyu mugabo atandukanye n’umugore we Irene.

Uyu mugabo yabwiye BBC uko batangiye ati “Nakundaga kujya gusura abana mu nzu ye.Twakundaga kuganira,tugasangira nkuko umubano usanzwe umera.Muri icyo gihe byari ibintu bisanzwe.Namaze imyaka 4 ndi njyenyine.”

Uyu mugabo yavuze ko umwanzuro wo kubana na nyirabukwe wateje umwuka mubi mu miryango yabo ariko ngo bombi bubatse umubano ukomeye.

Clive yashyingiranwe n’umugore we wa mbere Irene mu mwaka wa 1977 hanyuma babyarana abakobwa babiri mbere yo gutandukana muri 1985 akishakira nyirabukwe.

Irene yashinje Clive kumuhohotera ubwo babanaga gusa uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko batandukanye bapfuye gukora akazi ka nijoro yari afite.

Uyu Brenda yihanganishije umukobwa we ati “Numva nkwiye kumusaba imbabazi kandi mpora mpangayikishijwe n’umutekano we gusa niwe uzi ibyo anyuramo.”