Print

Abandi bantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda handura abandi 18

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 September 2020 Yasuwe: 2196

Abandi bantu 18 nibo basanzwemo iyi ndwara mu bipimo 1,549 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4,671.

Uyu munsi kandi hakize abantu bashya 28 bituma umubare w’abamaze gukira iki cyorezo bose uba 2,845, abakirwaye ni 1,801.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ikigo cy’Abanyamerika kiri gukora urukingo rwa COVID-19, Moderna, cyatangaje ko mu Ugushyingo uyu mwaka, aribwo kizamenya niba urwo kiri kugerageza rwizewe ku buryo rwatangira gukoreshwa.

Umuyobozi Mukuru wa Moderna, Stephane Bancel, yatangarije CNBC ko mu Ukwakira bazaba bamaze kubona amakuru ahagije ajyanye n’uru rukingo rugeze mu cyiciro cya nyuma cy’igerageza.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yifuza ko urukingo rwaba rwabonetse mu Ukwakira.

Impamvu ni uko ku wa 3 Ugushyingo azahatana na Joe Biden mu matora y’umukuru w’igihugu, bityo arashaka ko yazagera Abanyamerika bamubona nk’umuntu wagize icyo akora kuri iki cyorezo.

Ni mu gihe abashakashatsi batandukanye bo bagaragaza ko urukingo rugomba kwitonderwa, rugashyirwa hanze rwizewe 100% ku buryo rudashobora gutera izindi ngaruka zirenze na COVID-19.

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya Ibyorezo, Robert Redfield, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko urukingo rudashobora kuboneka mbere y’igihembwe cya kabiri cyangwa icya gatatu cy’umwaka utaha.

Aya magambo ya Redfield yamaganywe na Trump wavuze ko ibyo uyu muyobozi yavuze ari ikosa.

Kugeza ubu, ku Isi hari inkingo enye ziri mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza zirimo n’urwakozwe na Moderna.