Print

Tuyisenge w’imyaka 23 yishe umugore we Claudine w’imyaka 32 bapfa Telefone

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2020 Yasuwe: 8285

Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa cyenda z’ijoro kuri uyu wa 18 Nzeri 2020, akaba yatanzwe n’umwana wa nyakwigendera uri mu kigero cy’imyaka icyenda wabimenye agahita yiruka atabaza irondo rya nijoro. Bahageze basanga umurambo mu mbuga, ariko bashatse umugabo we basanga yahise atoroka.

Uyu nyakwigendera Uwurukundo yabanaga n’uyu mugabo mu buryo butemewe n’amategeko, kuko umugabo we wa mbere yari yaritabye Imana, amusigira abana batatu ari nabo asize ubu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga Kabera Canisius yavuze ko mu makuru bamenye, ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yabanjirijwe no gutongana hagati y’umugabo n’umugore bapfa telefone, gusa ngo bakundaga kugirana amakimbirane ariko adakabije. Yagize ati:

Umwana mukuru wa nyakwigendera niwe watanze amakuru abimenyesha irondo bamaze kwica nyina. Yatubwiye ko mu gihe bari ku meza umugabo yatonganye n’umugore we, bapfa telefone, biza kurangira bajya kuryama. Nyuma ngo uyu mugabo yishe umugore, mu gihe arimo gusohora umurambo, uyu mwana yabyumvise asohoka buhoro yiruka atabaza irondo, bahageze basanga umurambo mu mbuga n’amaraso menshi mu nzu.

Kugeza ubu ntiturabasha kumenya aho uyu mugabo yahise arengera, gusa dufatanije n’abaturage n’inzego z’umutekano turacyakomeje gushakisha aho yatorokeye. Turasaba abaturage gukomeza gufatanya mu guhanahana amakuru ku wamubona cyangwa akeka aho aherereye kugira ngo afatwe.

Umurambo wa nyakwigendera woherejwe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.


Comments

vava 22 September 2020

aBAGANGA BADUFASHIJE KOKO BAKATUMENYERA IMPAMVU ABANYARWANDA BAKOMEZA GUTINYUKA NO GUKINISHA KWICA BAGENZI BABO.