Print

Diamond yashimishijwe cyane no kuba ariwe muhanzi w’umunyafurika, ugaragara kuri album y’umunyamerika Alicia Keys[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2020 Yasuwe: 1545

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz, yakoranye n’umunyamerika Alicia Keys mu ndirimbo bise “Wasted Energy”. Ni icyubahiro gikomeye, kuko ari we muhanzi wo muri Afurika ugaragara kuri iyi alubumu, igomba gusohoka ku wa gatanu tariki ya 18 Nzeri. Iyi izaba alubumu ya karindwi ya Alicia Keys.

Umuhanzi w’icyamamare muri Bongo, Diamond Platnumz akomeje kwerekana ko ari umustar ukomeye mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Gusohora iyi alubumu ya karindwi ya Alicia Key byatinze kubera icyorezo cya Covid-19, kuko indirimbo irimo Diamond yakozwe mu Ukuboza 2019.

Alicia Keys yahuye na Diamond bigizwemo uruhare na Swizz Beats, umugabo wa Alicia Keys.

Umuraperi w’umunyamerika, producer, rwiyemezamirimo, Kasseem Dean uzwi ku izina rya “Swizz Beats”, ni umwe mu byamamare byo muri Amerika byagaragaje ko byishimira cyane umuziki w’umuhanzi Diamond.

Diamond yatangaje ko yishimiye kugaragara kuri iyi album, y’umugore ufite ibigwi bihambaye muri muzika ya Amerika.

Yagize ati “ni Icyubahiro kandi nejejwe no kugaragara kuri iyi Album y’umwamikazi w’icyitegererezo …. Urakoze @aliciakeys n’umuvandimwe wanjye @therealswizzz kunyizera …..”