Print

Abasore 3 bakatiwe igihano cyo gucibwa intoki 4 buri wese bazira kwiba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 September 2020 Yasuwe: 2391

Televiziyo mpuzamahanga ya Irani yatangaje ko aba basore 3 bakatiwe iki gihano nyuma yo gufatwa bari gukorakora.

Amategeko ya Sharia yemera ibihano birimo gucibwa ibice by’umubiri,gukubitwa inkoni no kwicishwa amabuye igihe cyose uhamwe na bimwe mu byaba bikomeye.

Iran International TV yavuze ko aba basore bakatiwe iki gihano gikomeye n’urukiko rw’ahitwa Urmia mu majyaruguru ya Iran hafi y’umupaka wa Turkia.

Ibi byaha byashyize aba basore mu mazi abira babikoze mu mwaka ushize kuwa 02 Ugushyingo bahita bajyanwa muri gereza bari bamazemo igihe.

Nubwo aba basore bagerageje kujurira,urukiko rw’ikirenga rwateye utwatsi ubujurire bwabo rutegeka ko bacibwa izi ntoki.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran bavuga ko aba bahungu batotejwe kugira ngo bemere iki cyaha cyo kwiba batakoze.

Umwe muri aba basore ng amerewe nabi nyuma yo kwikata ku kuboko mu rwego kwigaragambiriza iyi myanzuro yafatiwe.

Amategeko ya Iran avuga ko iyo umuntu afashwe bwa mbere yiba,ahanishwa gucibwa intoki 4 ku kiganza cy’iburyo.

Umusesenguzi mu mategeko w’umunya Irani yavuze ko igihano cyo guca ibice by’umubiri abantu muri Irani kidakunze kubaho kuko hari amabwiriza 13 asabwa kugira ngo gishyirwe mu bikorwa.

Amakuru avuga ko aba basore bashinjwa ibyaha 4 by’ubujura mu gace ka Urmia.Abayobozi benshi bashyigikiye iki gihano cyo guca intoki abajura ngo kuko nibyo byagabanya iki cyaha.