Print

Prime Niyongabo na Pontien Baritonda bahoze bafite ipeti rya Colonel mu Burundi bafunzwe n’ubutasi

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2020 Yasuwe: 2473

SOS Media Burundi ivuga ko Col. Niyongabo afungiye muri gereza ya Muramvya iri rwagati mu Burundi, mu gihe mugenzi we bakomoka muri Komini imwe ya Songa, ho mu Ntara Bururi mu majyepfo y’u Burundi afungiye muri gereza ya Bubanza.

Ubuyobozi bwa gereza ya Bubanza bwemeje ko Col. Baritonda yahagejejwe saa kumi n’ebyiri na 15 zo ku mugoroba w’ejo.

Col. Prime Niyongabo wayoboye PSR hagati ya 2002 na 2004, yatawe muri yombi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi (SNR) ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, afatiwe iwe mu gace ka Gasekebuye, muri komini ya Muha (mu majyepfo y’umujyi wa Bujumbura).

Mugenzi we Pontien Baritonda we yatawe muri yombi ku cyumweru afatiwe mu gace ka Kinanira 2 gaherereye muri Komini Muha.

Bivugwa ko bagitabwa muri yombi bagiye gufungirwa muri kasho iri mu rugo rwa Joseph Niyonzima uzwi nka Kazungu, akaba umukozi wa SNR uzwiho kugira uruhare mu bikorwa byo kwica urubozo no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abitwa ko barwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD.

Incuti za hafi za bariya bahoze ari abasirikare bakuru b’u Burundi zivuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi bagejejwe imbere y’ubutabera, gusa ntihagaragare ibyaha bifatika bashinjwa.

Col. Niyongabo ngo akurikiranweho “Ubutumwa bushidikanywaho” yohereje muri imwe mu magroupe ya WhatsApp basanze muri terefoni ye.

Uyu wahoze ari umuyobozi wa Polisi yari asanzwe ari umuyobozi muri sosiyete y’itumanaho y’abanya-Zimbabwe ya Econet-Leo, ikomeye cyane mu Burundi.

Hari amakuru avuga ko yamaze kwirukanwa kuri iyo mirimo ashinjwa “myitwarire idahwitse”, bijyanye n’uko ubwo yatabwaga muri yombi yari afite imodoka y’iriya sosiyete.


Comments

MUCYO 23 September 2020

Inkuru zanyu ziba zituzuye Rwose
mukwiye kubikosora mukamenya ibice bigize inkuru apana gupfa kwandika