Print

Joseph Kabila ari mu nzira yo gusubirana ubutegetsi – Minisitiri Claude Nyamugabo

Yanditwe na: Martin Munezero 19 September 2020 Yasuwe: 3303

Minisitiri Nyamugabo yabitangaje kuri uyu wa 18 Nzeri 2020 mu nama y’abagize ishyaka rya PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Democratie) Joseph Kabila asanzwe abereye umuyoboke.

Nkuko 7 sur 7 dukesha iyi nkuri ibivuga, ngo kuri uyu Minisitiri, ngo PPRD iri gukora ibishoboka byose kugira ngo Joseph Kabila azasubirane ubutegetsi (azongere abe Perezida wa RDC). Minisitiri Nyamugabo yagize ati:

Kugaruka kwa Joseph Kabila si indirimbo, ahubwo ni ukuri. Araje agaruke ku butegetsi kandi turi kubikoraho. Buri muturage abitegereje n’urukumbuzi rwinshi.

Ijambo ry’uyu Minisitiri rikurikiye kugaragara kwa Joseph Kabila bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena tariki ya 15 Nzeri 2020, kwasobanuye ko atangiye inshingano nshya nk’umusenateri uhoraho; umwanya uhabwa uwaragije inshingano z’Umukuru w’Igihugu neza.

Kugaragara muri Sena kwa Joseph Kabila kandi kwakurikiranye n’amakuru yari amaze igihe kirekire avugwa ko yaba ategura kwisubiza ubutegetsi, cyane ko ngo ari ibintu byamworohera bitewe n’uko ihuriro mpuzamashyaka arimo (FCC) rifite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko muri Guverinoma ugereranyije na CACH ribarizwamo Perezida Felix Tshisekedi.

Ubushobozi bwa Felix Tshisekedi kandi burakemangwa kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019, ahanini bitewe no kuba yaremeye kuganzwa na FCC muri iyi myanya ikomeye mu butegetsi bw’igihihugu, abatemera ubutegetsi bwe barimo abari mu ihuriro rya LAMUKA bagaragaza ko bifuza undi uta Mukuru w’Igihugu.

Joseph Kabila yayoboye Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo manda ebyiri kuva mu 2001 asimbuye se Laurent Kabila, ava ku butegetsi mu 2019 asimbuwe na Felix Tshisekedi.

Ibyo kongera gusubirana ubutegetsi amaze igihe avugwaho, Joseph Kabila nta jambo na rimwe yigeze abivugaho ndetse mbere y’uko agaragara mu Nteko, ibya politiki yabigenzaga gake ahubwo ashishikajwe n’ubuzima bwe bwite n’umuryango we.


Comments

Mbabazi 20 September 2020

Ndabarahiye nkurikije uko nyakubahwa Felix yitwaye kuva yagera kubuyobozi sinifuza igaruka rya Kabila , ntekereza ko naburi wese uzirikana yashyigikira ko Felix aguma kubutegetsi.